Urubanza rwa Muhayimana: Uwahoze amuyobora amashinja kumuca ukuboko
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Claude Muhayimana rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa amushinja kumuca akaboko muri jenoside amwita icyitso cy’inkotanyi.
Uwo mugabo avuga ko yakoranye na Muhayimana mu mushinga witaga ku bworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu, ( project peche), aho Muhayimana yavuye[yirukanwe] ajya gutwara imodoka muri Guest House ya Kibuye.
Ashinja Muhayimana kumurasa akaboko kakavaho afatanyije n’abandi barimo Peter na Rebero.
Ati “Bashatse kunyica, nibo bandashe akaboko. …Peter na Rebero bakoraga muri Minitrap, bavugaga ko ndi icyitso cy’abatutsi, icyo gihe nayoboraga abarobyi.”
Yemeza ko yabonye Muhayimana atwaye imodoka ya Guest house igiye mu Bisesero, yari hilux y’umutuku. Indi bakoreshaga ngo ni iy’umucuruzi Bongobongo nayo ngo yari umutuku imeze nka hilux.
Perezida w’iburanisha amubaza niba azi uwitwa Kayitani, uwo mutangabuhamya yavuze ko yari amuzi kuko bari baturanye hafi y’ibitaro, we ngo yari interahamwe ikaze yishe abantu benshi mu bitero bitandukanye, kuko ngo ntaho atageze, haba ku Kibuye, Bisesero n’ahandi.
Muhayimana akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ntakirutimana Deus