Umutangabuhamya yarokowe n’imvugo y’umugore yamuhinduriye ubwoko muri jenoside

  • Se yafunzwe mu byitso by’inkotanyi apfa nyuma y’icyumweru afunguwe

  • Yasabwe na nyina kwirwanaho akazabara inkuru

  • Yarokowe n’umugore wamwise ko musaza we yamubyaranye n’indaya y’umututsikazi

  • Urupfu rwa mushiki we rwongeye kumushengura imbere y’urukiko

  • Yabwiwe ko azabanzwa mu mva ya Habyarimana

  • Aho yaciye hose yumvise Muhayimana yaragize uruhare muri jenoside

Mu rukiko rwa rubanda[Cour d’Assises] I Paris mu Bufaransa hakomeje urubanza rwa Muhayimana Claude w’imyaka 60, umunyarwanda ufite ubwenenegihugu bw’u Bufaransa ukurikiranweho ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Muri uru rubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo rukazarangira kuwa 17 Ukuboza 2021, hari kumvwa abatangabuhamya batandukanye. Uwari ugezweho kuwa Kabiri tariki 30 Ugushyingo, ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari ufite imyaka 14 ubwo jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo The Source Post yahisemo kudatangaza amazina ye ku bw’umutekano we imwita Mugabo, yavuze inzira y’umusaraba yabayemo muri jenoside na nyuma yayo, agaruka no ku ruhare rwa Muhayimana muri jenoside.

Bijya gutangira ngo se wa Mugabo yafunzwe mu byitso mu 1990 agirirwa nabi. Babonye ari hafi gupfa  basaba nyina kujya kumutwara,  ariko ageze mu rugo apfa nka nyuma y’icyumweru kubera iyicwarubozo yakorewe muri gereza.

Muri Mata  1994  we n’umuryango we batangiye inzira y’umusaraba. Bitangira ngo bahungiye ahantu interahamwe zibasnagayo zitemerayo bamwe mu bo bari kumwe, uwari Burugumesitiri Karara Augustin ajyana n’interahamwe kubabwira ko umunsi ukurikiyeho bagomba kujya muri stade Gatwaro.

Tariki 11 Mata ngo haje imodoka zitwara abanyantege nke na we arimo, abagabo n’abasore banga kuyijyamo bakeka ko bashaka kubica, bo bahungira ku musozi wa Karongi.

Mugabo  ari mu bagiye mu modoka yari igiye kubimurira muri stade, ariko ngo bageze mu nzira nyina amusaba kuyivamo kuko yabonaga  ko bagiye kubica [abimubwira akeka ko we yazarokoka].

Yaje kuva muri iyo modoka yagendaga gahoro kuko umuhanda waho wari urumo gukorwa, nyina amusaba  kuzareba uko azasanga  ba se wabo ku musozi  wa Karongi. Yaje kwiyandayanda agera ku wa  Gitwa byegeranye nyuma y’iminsi 4.

Nyina yaje kuva kuri stade Gatwaro agera i Gitwa ari kumwe n’abana 3 mu gihe undi w’umukobwa yiciwe  muri iyo stade. Mushiki we yakurikiraga  yatwawe n’interahamwe zimukuye mu modoka yari  ibatwaye muri stade.

Nyina wa Mugabo, mukuru we, barumuna be na ba se wabo baje kwicwa mu bantu biciwe ku musozi wa Gitwa tariki 19 Mata.

Mugabo avuga ko nawe bamurashe ariko ntamenye igihe yarasiwe, gusa ngo yatunguwe no kubona amaraso yimisha. Icyo gihe ngo babarashishaga imbuda zitera grenade,  mu gihe interahamwe zo zakoreshaga imihoro n’ubuhiri.

Yungamo ko bamaze kumurasa, mukuru we atangira kumukurura, na we bamurasa amasasu menshi mu matako ananirwa kugenda.

Icyo gihe ngo yamushyize mu mirambo amubwira ko we ibye birangiye, amusaba ko amera nk’uwapfuye. Nyuma interahamwe zifata mukuru we zimujyana ku ivuko zimuca umutwe.

Mugabo yaje guhungira mu Bisesero, aho yahuriye n’ibyago bikomeye birimo kumukubita ubuhirimu mutwe barangije bamuta mu cyobo cyarimo abo bari bishe.

Nyuma yaho ngo yaje kurota bamwica, akangutse asanga ari mu mirambo, umutwe warabyimbye, ibisebe birimo inyo, icyo gihe ngo yararize, ariko aza gusinzira kubera kunanirwa.

Yaje kwicura ajya gushaka aho yabona amufasha ariko ngo ntiyababona. Ku bw’amahirwe yaje kugera ku bitaro  bya Kibuye. Akihagera ngo interahamwe n’abasirikare yahasanze baramukubise cyane, bavuga ko ari inkotanyi yasaze.

Umwana wavutse ku ndaya y’umututsikazi

Ubwo Mugabo yakubitwaga ngo abantu barashungereye, mu bagiye kureba ibiri kuba harimo umugore wavuraga ababwira ko uwo ari umwana wa musaza we yabyaranye n’indaya y’umututsikazi. Yababujije kongera kumukoraho, baramureka aramujyana ajya kumwitaho.

Uwo mugore ngo yakomeje kumurwanaho aha interahamwe inzoga n’amafaranga ngo zitamwica. Izo nterahamwe ngo zamufataga nk’ibiryo byazo kuko yatumaga banywa bakanarya.

Uwo mugore yaje gushaka abafaransa mu ishuri ryitwaga Ecole Normale Technique- ENT KIBUYE,  bemera kwakira Mugabo, aherekezwa n’interahamwe ebyiri ziramubashyikiriza.

Izo nterahamwe ngo zamubajije niba ari umututsi, na we arabibemerera, zimubwira ko abafaransa bazamukiza.

Yategujwe ko azabanzwa mu mva ya Habyariimana

Mugabo yafashijwe n’Abafaransa bamujyana kumuvurirwa i Goma mu cyari Zaore, mu gihe abandi bari bafite ibibazo nk’ibyo babajyanye i Nyarushishi.

Inzira y’umusaraba ngo ntiyari irangiye kuko abafaransa babasize i Goma mu kigo cyarimo abasirike b’u Rwanda bari baratsinzwe (FAR). Abo basirikare ngo barabagumanye bababwira ko bazababanza mu mva ya Habyarimana[wari perezida wari uherutse kugwa mu ndege] najya gushyingurwa.

Ku bw’amahirwe muri Gashyantare 1995 baje kuhavanwa na komite mpuzamahanga ya Croix Rouge(CICR) imujyana mu kigo cy’impfubyi cya Ruhengeri.

Yaje gusubira ku ivuko, abo ahasanze bamubwira ko  abantu b’iwabo baguye muri kiliziya ya Kibuye, Home Saint Jean, Gitwa, Bisesero na Stade Gatwaro.

Ku bijyanye na mushiki we ngo yamenye ko yafashwe ku ngufu aterwa inda ariko interahamwe zimwica zirimo guhunga zigana muri Zaire.

 

Yafashwe n’ikiniga asesa amarira

Ubwo mugabo yageraga ku ngingo y’urupfu rwa mushiki we yafashwe n’ikiniga ararira, perezida ategeka ko yitabwaho, ndetse hatangwa n’akaruhuko.

Mugabo ashimira urukiko ko rurimo kuburanisha abagize uruhare muri jenoside, agashimira umuryango wa Alain Gauthier na Dafrose Gauthier bamushakishije batamuzi na we atabazi.

Avuga ko bamubwira ko bashakisha abazi Muhayimana, akababwira ko atamuzi ko ahantu hose yanyuze ahunga yumvise bamuvuga nk’uwagiye mu bitero byose byaguyemo abatutsi.

Ku Kirambo ngo Muhayimana yajyanye na Burugumesitiri Karara Augustin  n’interahamwe [yatwaraga] mu bitero. Akomeza avuga ko  izina Claude Muhayimana ryagarutse kenshi bavuga ku bantu bicaga abatutsi  no mu bataye abantu mu cyobo inyuma y’ibitaro bya Kibuye.

Mugabo atanze ubuhamya bukurikira ubw’abandi bagiye bagaruka ku ruhare rwa Muhayimana muri jenoside yabaye ku Kibuye, aho abenshi bavuga ko batamubonye kuko bari bihishe, ariko bumvise avuga cyane.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *