Urubanza rwa Kabuga: Umucamanza yashimye uwatanze ubuhamya bw’ibyo yabayemo, uregwa yibwe n’ibitotsi

Umwunganizi wa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa gatatu yakomeje guhata ibibazo umutangabuhamya ushinja umukiliya we ko mu rugo rwe rwo ku Kimironko Interahamwe zahakoreraga imyitozo kandi ko zishe abatutsi muri jenoside.

Uyu mutangabuhamya, wavuzwe mu rukiko ko ari umututsi utari utuye kure yo kwa Kabuga ku Kirimonko, yahaswe ibibazo n’umwunganizi wa Kabuga na bamwe mu nteko y’abacamanza.

Uyu wahawe izina KAB035 mu kurinda umwirondoro we, yatangiye gutanga ubuhamya ku wa kabiri, guhatwa ibibazo kwe kukaba kwarangiye uyu munsi nkuko BBC yabitangaje.

Yari ari i Kigali, ahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

Kabuga, kuri iyi nshuro nabwo wari ukurikiye urubanza ari kuri gereza y’urukiko, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yabajije KAB035 impamvu mu ibazwa rye ryo mu 2003 atigeze avugamo Kabuga, ariko mu ibazwa ryo mu 2020 akamuvugamo.

Asubiza ko byaterwaga n’ibyo abakora iperereza bamubajije, ko rero iyo bamubazaga ibijyanye n’Interahamwe, imyitozo yazo, nta kuntu atari kuvuga kuri Kabuga.

Altit yamubajije ukuntu abamubazaga bamenye ko azi ibya Kabuga kugira ngo babimubazeho, kandi nta handi hantu yari yarabivuzeho.

Kuri ibi, umushinjacyaha Sharifah Adong yazamuye inzitizi, avuga ko icyo kibazo Altit yakibajije kenshi kandi ko KAB035 yagisubije, ko rero ibyo Altit arimo ari “ugukekeranya” (“speculating”), ariko iyo nzitizi yanzwe n’umucamanza Ian Bonomy ukuriye iburanisha.

KAB035 yasubije ko abo bakora iperereza bamubazaga bari bafite inyandiko y’ibyo yari yaravuze ku hantu hatandukanye yagiye, uko Interahamwe zamuhize hamwe n’abandi, ku myitozo yazo no ku kuba yarahungiye i Karama, ko ari ho bahereye bamubaza ibya Kabuga.

Umwe mu bacamanza yabajije KAB035 impamvu muri imwe mu nyandiko y’ibazwa rye avuga ko atari azi aho Interahamwe zabaga zirimo kujya, ahandi akavuga ko zari zirimo kujya kwa Kabuga, asabwa gusobanura iryo tandukaniro.

Yasubije ko iyo Interahamwe zabaga zirimo kujya kwa Kabuga yazibonaga ari iwe, ariko ko iyo zahavaga atabonaga aho zirimo kwerekeza.

Umucamanza yanamubajije niba hari Interahamwe yashoboye kumenya mu zagabye igitero ku bahungiye ku ishuri rya Karama, aho na we avuga ko yari yahungiye.

Yavuze ko atazimenye kuko ryari itsinda ryazo ariko abwira umucamanza ko yamenye ko uwitwa Gatwa Sylvestre ari mu ba mbere bishwe n’izo Nterahamwe.

Kabuga yongeye ‘gusinzira’

Hagati mu guhata ibibazo KAB035, Altit wunganira Kabuga yavuze ko abona umukiliya we yasinziriye – nkuko byari byagenze mu iburanisha ryo ku wa kabiri – ariko nyuma yaho gato umucamanza Bonomy avuga ko abona Kabuga yongeye “kuba maso”.

Gusa Altit yavuze ko “kunanirwa cyane” kw’umukiliya we – w’imyaka 88 nkuko bigaragara ku nyandiko y’urukiko – kwakwitabwaho kuko afite uburenganzira bwo gukurikira igihe uruhande rumwunganira ruhata ibibazo umutangabuhamya.

Ubwo yari asoje ubuhamya bwe, umucamanza Bonomy yashimiye KAB035 kubera ko nk’uwabaye mu byabereye mu Rwanda, yemeye kongera kuza “kubibamo” abibwira urukiko.

Kuri uyu wa gatatu kandi, urukiko rwanatangiye kumva ubuhamya bw’uwahawe izina KAB002. Mu 1994, uyu yavugwaga ko yari ari mu bwoko bw’abatutsi, nkuko byavuzwe n’umushinjacyaha Rupert Elderkin.

Umushinjacyaha Elderkin yavuze ko KAB002 yarokotse igitero cy’Interahamwe cyo ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa kane mu 1994 cyo ku ishuri rya Karama, ariko ko Interahamwe zahiciye abarimo n’abo mu muryango we, mu bana be barindwi harokoka bane, naho abandi batatu baricwa.

Mu ncamake yasomwe na Elderkin, yanavuze ko KAB002 yabonye iyicwa rya Gatwa Sylvestre, ndetse ko na we ubwe yakubitishijwe inkoni iriho imisumari, nuko ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa kane mu 1994 atabarwa na RPF.

Ubwo yari amaze iminota atangiye, igihe nticyatumye Altit akomeza guhata ibibazo uyu KAB002. Umucamanza Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa gatatu utaha ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa kabiri.

Bonomy yabwiye KAB002 ko abujijwe kugira icyo avuga ku buhamya yatanze cyangwa ku bundi bwatanzwe mu rukiko.