Mozambique: Pasiteri yishwe no kwisonzesha iminsi 40 nka Yezu

 

Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya.

Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu.

 

Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.

 

Burundi & Rwanda: Anglican yanse guhezagira ababana basangiye ibitsina

14 Ukwa kabiri 2023

Bwa mbere ‘k’Ubutaka Bwera’ umugore yimitswe nka pastoro

23 Ukwa mbere 2023

Rutangarwamaboko: Umupfumu urimo kugarura ‘Imana y’i Rwanda’

3 Ukw’umunani 2022

Nyuma y’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.

 

Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na benewabo (abo bafitanye isano) n’abo basengana mu itorero, yajyanwe ku bitaro ariko kugerageza gutuma yongera kugira ubuzima ntibyashobotse.

Abasengera mu itorero rye n’abaturanyi be ntibatunguwe no kuba ari uko byagenze, kubera ukuntu mu minsi ya vuba aha ishize yari yaratakaje ibiro byinshi cyane ndetse n’umubiri we ugata iforoma yawo.