Hararagajwe imbogamizi mu gukurikirana urubanza rwa Kabuga

Pax Press, Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro wajyaga wohereza abanyamakuru mu mahanga gukurikirana iburanishwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kuri Kabuga Feliien uri kuburanira I La Haye mu Buholandi siko byagenze, ikigaragara nka kimwe mu mbogamizi zo gukurikirana uko bikwiye urwo rubanza.

Manzi Gerard ushinzwe ibikorwa by’umuryango RCN Justice & Democratie[umufatanyabikorwa] muri Pax Press agaragaza imbogamizi bahuye nazo mu gukurikirana iburanisha rya Kabuga, hari mu kiganiro Biravugwa cyatambutse kuri Radio Isango Star kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023

Agira ati:

Icyuho kigaragaramo ni uko ari urubanza rubera kure, Kabuga ni umuntu umaze imyaka myinshi ashakishwa, ni urubanza rutaba buri munsi, tutazi igihe ruzarangirira…”

Manzi avuga ko mu zindi manza nk’izi zagiye zibera mu Bubiligi no mu Bufaransa, Pax Press ifatanyije n’umufatanyabikorwa wayo RCN Justice et Democratie bagiye bazoherezamo abanyamakuru bazikurikirana, kuko babaga bazi igihe zirangirira, ariko ngo kuba uru batazi igihe rwarangirira biracyari imbogamizi zo koherezayo abanyamakuru.

Gusa ngo nubwo bimeze gutyo, Umufatanyabikorwa wayo RCN Justice et Democratie afitiye abantu bakurikira urwo rubanza umunsi ku wundi batanga amakuru mu Rwanda, nubwo ngo bitangana nuko haba hariyo abanyamakuru bakurikirana buri kantu kose, bikiyongeraho ko ari abanyamahanga badasobanukiwe mu buryo bwimbitse n’u Rwanda.

Ati:

Baduha amakuru ariko harimo imbogamizi, ni abanyamahaga batazi context y’u Rwanda, batazi gukora icyo byavugaga,batazi  Kimironko ko hari inzu ye, ari abanyamakuru byakoroha mu kumvikana.”

Kubera izo mbogamizi, abanyamakuru bakurikira urubanza rwe ku murongo wa interineti watanzwe.

Ku bijyanye no gukurikirana ayo makuru ngo bifasha imiryango yahemukiwe ndetse n’iy’ukekwa akomokamo kubona amakuru y’ibyabereye mu rukiko.

Kabuga yatangiye kuburana tariki 29/9/2022, atangira aburana gatatu mu cyumweru kubera imbogamizi zuko ashaje, akana anarwaye. Icyo gihe yaburanaga kuwa Kabiri, kuwa Gatatu no kuwa Kane, nabwo ari amasaha abiri ku munsi [saa yine-saa sita.

Muri uyu mwaka [2023] urubanza rwe rwongeye gusubukurwa tariki 14 Gashyantare, noneho aburana kabiri mu cyumweru, bitandukanye na mbere ndetse binatandukanye n’uko imanza z’abandi baburaniye mu nkiko za rubanda (Cour d’Assises) imanza zabo zakurikiranwaga.

Ikindi agaragaza ni uko mu zindi manza, abanyamakuru bajyaga aho ukekwa akomoka, cyangwa akekwaho gukorera ibyaha bakaganira n’imiryango ihatuye ku mpumeko n’amakuru ahari, ariko ngo kuri Kabuga biragoye, umugabo ushinjwa ko yari afite interahamwe zitorezaga mu rugo rwe.

Manzi agira ati “Mu byo ashinjwa harimo kuyobora no gutera inkunga Radio RTLM yari akurikiye igikorwa cyo gushakira inkunga ingabo, urumva icyo cyaha ntaho gihuriye n’abaturage cyane.Ashinjwa ko i Kimironko hatorezwaga interahamwe mu nzu ye, (hazamo za nterahamwe yatoje yahaye iby’ibanze no gutera akanyabugabo)…”

Yungamo ko mu buhamya abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bamaze gutanga bagaruka cyane ku nama yabereye i Gisenyi yarimo yo gukusanya amafranga yo kugura intwaro.

Ati “Ntabwo ari abaturage bamubonye wabaza amakuru.”

Urwo rubanza abarukurikirana bavuga ko rukonje ugereranyije n’izindi zagiye ziburanishwa mu mahanga [z’abakekwagaho jenoside], Uburemere bw’izina Kabuga n’uko urubanza rwe rugenda, bitandukanye nuko yavugwaga mbere, rurakonje bitewe n’uburyo ruburanishwamo, inshuro, uburyo yitabira. Rusa n’urugenda gahoro, rimwe na rimwe n’itangazamakuru rikagenda gahoro.

Urubanza rwe rutangira Kabuga yabanje kwanga kurwitabira haba mu rukiko n’ikoranabuhanga, gusa ntibyabuza ko rutangira.Nyuma yaje kwitabira, ariko ntacyo avuga mu rukiko ahubwo havuga umwunganira mu mategeko, rimwe ndetse aba asinzira mu rukiko.

Manzi avuga ko abakurikirana iby’ubutabera bavuga ko ubutabera butinze butaba ari bwo, gusa ngo nta kidasanzwe mu rubanza rwa Kabuga na Arusha mu manza z’abakekwagaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi byarabaye, bityo ngo abantu bagomba kwihuza n’umuvuduko rugenderaho.

NTD