Chris Froome icyamamare ku Isi mu gusiganwa ku igare yageze i Kigali

Chris Froome yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane aje kurushanwa muri Tour du Rwanda izatangirira i Kigali ku cyumweru, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku igare mu Rwanda.

Froome, umwongereza wavukiye muri Kenya ufite imyaka 37 yatwaye Tour de France – irushanwa rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi ku isi mu magare – inshuro enye, ni uwa kabiri mu mateka y’abaritwaye kenshi bane baritwaye inshuro eshanu.

Ageze ku kibuga cy’indege yabwiye abanyamakuru ko yumvise byinshi ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Ati: “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ndishimye kuba ndi hano ngo nirebere ubwanjye aho amagare ageze mu Rwanda, kuko numvise ko ari kimwe mu bihugu bya Africa biri imbere muri uyu mukino”.

Froome ubu akinira ikipe ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe 14 y’ababigize umwuga azahatana muri iri rushanwa, hamwe n’amakipe y’ibihugu bya Algeria, Elritrea, Maroc, Rwanda, South Africa n’Ubwongereza.

Chris Froome ni uwa kabiri ku rutonde rw'abamaze gutwara Tour de France inshuro nyinshi
Chris Froome ni uwa kabiri ku rutonde rw’abamaze gutwara Tour de France inshuro nyinshi

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 15 mu minsi umunani abasiganwa baziruka hafi 1,130km bagera mu mijyi itandukanye mu Rwanda.

Mu duce (etapes) bazasiganwa harimo aho abasiganwa bazava i Kigali bagana mu mujyi muto wa Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda, ni inshuro ya mbere Tour du Rwanda izaba igeze aha hahoze ari icyaro.

Thierry Kayishema ushinzwe itangazamakuru muri Tour du Rwanda yabwiye BBC ko andi makipe agera kuri atanu agitegerejwe kugera i Kigali, mu gihe ayandi yahageze.

Uretse Chris Froome, andi mazina akomeye mu gusiganwa ku magare Henok Mulubrhan wo muri Eritrea, Umwongereza Ethan Vernon, Umusuwisi Matteo Badilatti, Mikel Iturria Segurola wo muri Espagne, n’Umunyarwanda Moise Mugisha ni bamwe mu bandi bahabwa amahirwe.

Froome yatwaye amarushawna akomeye azwi nka Grand Tours; Tour de France ( 2013, 2015, 2016 na 2017), Giro d’Italia (2018), Vuelta a España (2011 na 2017), yatwaye kandi imidari ibiri ya bronze y’imikino Olempike n’andi marushanwa atandukanye.

Ivomo:BBC