Umwihariko w’igice cyihariye cy’imiturire cya Ntebe muri Kamonyi

Kilometero zisagaho gato 10 nizo nyinshi ngo umuntu uvuye mu Mujyi wa Kigali abe ageze mu gice cyihariye cy’imiturire cya Ntebe(Site y’imiturire ya Ntebe), mu karere ka Kamonyi, ahari gushyirwa ibikorwa-remezo birimo guhindura icyo gice.

Ntebe ni izina ry’igice cyihariye cy’imiturire rikaba n’iry’umudugudu, uherereye mu kagari ka Sheli mu murenge wa Rugarika ho mu karere ka Kamonyi, aho imodoka igenda iminota 15 mu gihe yaba igenda kilometero mirongo itandatu ku isaha (60km/h).

Umunyamakuru wa The Source Post yasuye iki gice maze abahatuye basobanura iby’icyo gice, mbere yuko haturwa, mu gihe haturwaga ariko bitaremezwa no mu gihe hemejwe ko ari igice cyihariye cy’imiturire.

Dusabimana Jean Berchmas wo mu kigero cy’imyaka 65 avuga ko yavukiye muri ako gace. Hambere ngo hari ahantu hameze nko mu kidaturwa, ku buryo umwe mu bagize umuryango we yahakwije ibiti bya avoka, mu bindi bice ngo harangwaga n’ibihuru byarimo inzoka birirwaga bahanganye nazo.

Agira ati “ Ndi kavukire, uko mureba hari mu cyaro nta muriro nta mazi, mbere twari twaratakaye. Nyuma hatura abantu bake, buri wese apfa kubaka no gusana uko abishatse, mbese byari mu kajagari; hari ubuzu bw’amafuti butirirwa bugira ubukurikirana. Ariko urabona ubu bimaze kuba byiza kubera bari kudukatira imihanda, baduhaye n’amazi n’amashanyarazi.”

Nyirarukundo Lucie utuye muri uyu mudugudu avuga ko batuye muri ako gace ari ibihuru gusa.

Ati “  Nta n’ubwo hahingwaga hari ibihuru nta muhanda uhari, washaka kugera ku muhanda kwari ugutambuka ibyo bihuru. Aho bisa n’ibyoroshye nabwo ibyangombwa byo kubaka byari biruhije kuko twabanzaga gusinyisha kwa mudugudu no ku baturanyi, kandi bikaboneka bitinze, byaragoranaga kuko twajyaga kubishaka ku karere. Site yatworohereje ingendo, ukeneye amakuru cyangwa cyangombwa uyabaza abayobozi ba site baratwegereye ubabona hafi. “

Uko Ntebe igaragara ku mafoto ya gihaanga 

 

Nsengimana Sylvestre nawe utuye muri icyo gice avuga ko wasangaga abantu bakunda icyo gice, byatumaga bahubaka ariko bakagorwa n’inzira kuko nta mihanda yari ihari.

Agira ati “ Mbere byari bigoranye kuko bari batarakata ama-site, umuntu akubaka ahatagera umuhanda, umuntu akubaka mu gahegeni hatoroshye, akubaka nk’ahazanyura umuhanda agasimbukana n’ubuyobozi, ubu kubaka biroroshye kuko bayikase.”

Yungamo ko wasangaga ibibanza byaho byaraguraga make mu bihe bishize, ariko ngo ubu kimwe gifite metero 15 kuri 20 kiri kugura kuva kuri miliyoni 5 Frw kuzamura.

Ati “ Umuntu ashobora kukigurisha milliyoni 5 cyangwa 6 frw, mbere ntabwo byari byoroshye, byasaga nkaho bigoranye kuko agaciro k’ubutaka kari gato yari nka miliyoni 1 frw.”

Kuba ubutaka bwo muri ako gace bwaragize agaciro, aba baturage babiheraho bavuga ko bizorohera abasore bahatuye, ku buryo uhafite ikibanza ashaka kubaka, yakigurisha akaba yagura ahandi hamworoheye kuhatura.

Umuyobozi wa Site ya Ntebe, Rukiza Jean Damascene yakaswemo ibibanza 651 avuga ko bijya gutangira bicaranye n’abaturage babo bajya inama icyo bahitiramo icyo gice; niba cyaba icy’imiturire cyangwa icy’ubuhinzi, maze bahitamo ko hagirwa ah’imiturire.

Ni muri urwo rwego hari gutunganywa neza, ku buryo buri nzu izaba ikora ku muhanda, ahari gutunganywa imihanda ifite metero 7, 10 na 12 z’ubugari ku buryo kubisikana byorohera abafite ibinyabiziga.

Agira ati:

“Mwabibonye ko abaturage mpagarariye bishimiye uburyo begerejwe iri terambere aho buri nzu izaba ikora ku muhanda nyamara kera barahatuye bakikijwe n’ibihuru nta mazi n’amashanyarazi bihari, ariko ubu bikaba bihari tunateganya kubyongera.”

Yungamo ko abaturage bagaragaje ubushake bw’uko icyo gice cyanozwa ku bijyanye n’imiturire ku buryo bishyize hamwe biyubakira urutindo rwa miliyoni 3 n’ibihumbi 500 Frw ruhagana.

Rukiza mu gikorwa cyo kugenzura ikorwa ry’umuhanda

Yaba Rukiza ndetse n’abaturage bagaruka ku ruhare rw’ubuyobozi bwako karere bwabegereye umunsi ku wundi ibi bikorwa bikagerwaho, urw’inama njyanama y’aka karere yagennye ibijyanye n’ibiciro byatuma abafite ubutaka bwahujwe ngo buremwemo ibibanza badakimbirana.

Imihanda ikorwa muri aka gace harimo ifite metero 7, 10 na 12

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Bwana Tuyizere Thaddee avuga ko mu mirenge y’igice cy’umujyi w’aka karere ariyo Gacurabwenge, Runda na Rugarika irimo site ya Ntebe hari ubuso bwa hegitari ibihumbi 4 buzuturwamo. Ibyo ngo babigezeho  nyuma yo kubyigira mu karere ka Kicukiro, bityo bahanga site 18 zizaturwaho.

Akomeza avuga ko harimo gukorwa imihanda yo mu cyiciro cya mbere, ifite imiferege icamo amazi, izatsindagirwa, ariko abaturage bakaba bayinoza kurushaho[ bakubaka kaburimbo ku bishoboye cyangwa ubundi buryo]. Irimo kandi gucibwamo ibibanza bijyanye n’ingero zigezweho. Ibirimo gukorwa ngo ni imiturire iboneye iha n’umwanya ubuhinzi, abaturage bakaba bamaze kubyumva ku kigero cya 90%.

Bimwe mu bigize iki gice

Igice cyihariye cy’imiturire cya Ntebe kirimo ibibanza 651 biri ku buso bwa ha 65,5, hari gutunganywa imihanda ifite uburebure bwa kilometer 13,5. Hubakwa inzu zirimo imiturirwa n’izisanzwe, zifite igisenge gicuritse, zisakajwe n’amabati atukura. Iki gice gikikijwe na site ya Nyagacyamo hakurya y’umuhanda izaba ifite aho kuruhukira(recreation area) mu gishanga cya Kamiranzovu ifite are 700, ku kindi gice hari Bishenyi. Ushaka kubaka yishyura ibihumbi 250 Frw atuma ibikorwaremezo bigezwa muri icyo gice.

Inkuru bifitanye isano:Kamonyi : Abaturage bavuga ko batazongera kwikoma leta mu gihe yabasenyera bubatse mu kajagari

Urutindo ruhuza Kamiranzovu na Ntebe
urutindo cyangwa iteme byakozwe muri aka gace

 

Urutindo ururebeye hasi
Urutindo rwamaze kuzura