Aba-Taliban barasaba kugeza ijambo ku nteko rusange ya Loni muri Amerika

Aba Taliban basabye kugeza ijambo ku bategetsi b’isi mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri iki cyumweru iteraniye i New York muri Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uyu mutwe yatanze ubwo busabe mu ibaruwa yo ku wa mbere. Akanama ka ONU kazafata umwanzuro kuri ubu busabe.

Aba Taliban banagennye umuvugizi wabo i Doha muri Qatar, witwa Suhail Shaheen, nk’ambasaderi wabo muri ONU.

Uyu mutwe, wafashe ubutegetsi mu kwezi gushize, wavuze ko ambasaderi muri ONU wa leta bahiritse atagihagarariye Afghanistan.

Ubusabe bwabo bwo kwitabira impaka zo ku rwego rwo hejuru zo muri ONU burimo kwigwaho n’akanama kagenzura ukuzuza ibisabwa, kagizwe n’ibihugu icyenda birimo Amerika, Ubushinwa n’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’umuvugizi wa ONU.

Ariko bishoboka ko abagize ako kanama batazaterana mbere yuko iyi nama ya ONU irangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha. Kugeza icyo gihe, nkuko bikubiye mu matageko ya ONU, Ghulam Isaczai azakomeza kuba ambasaderi wa Afghanistan muri ONU.

Yitezweho kugeza ijambo ku nteko rusange ya ONU ku munsi wa nyuma wayo ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda. Ariko aba Taliban bavuze ko iyo ambasade “itagihagarariye Afghanistan”.

Nta leta yari yemera ku mugaragaro aba Taliban nka guverinoma nshya ya Afghanistan kandi ONU iramutse yemeye uwo bagennye nk’ambasaderi, byaba ari intambwe y’ingenzi bateye mu rugendo rwerekeza ku kwemerwa mu mahanga.

Banavuze ko ibihugu byinshi bitacyemera uwahoze ari Perezida Ashraf Ghani nk’umutegetsi wa Afghanistan.

Bwana Ghani yavuye muri Afghanistan mu buryo bw’ikubagahu (giturumbuka) ubwo intagondwa z’aba Taliban zakatazaga zerekeza mu murwa mukuru Kabul, ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani. Kuva icyo gihe yahawe ubuhungiro muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Muri Afghanistan ubwaho, Wahid Majrooh, wari Minisitiri wa nyuma usigaye wo muri guverinoma yahiritswe, yavuye ku mwanya we nka Minisitiri w’ubuzima nyuma yo kumva ko yasimbujwe.

Ubwo mbere aba Taliban bari ku butegetsi muri Afghanistan, hagati y’umwaka wa 1996 na 2001, ambasaderi wa leta bari bahiritse yakomeje guhagararira iyo leta muri ONU, nyuma yuko akanama ka ONU kagenzura ibisabwa gasubitse icyemezo cyako kubera ibivuguruzanya byavugwaga kuri uwo mwanya.

Mu nama ya ONU ku wa kabiri, Qatar yashishikarije abategetsi b’isi gukomeza kuganira n’aba Taliban.

Umutegetsi wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagize ati: “Kwanga gukorana na bo byageza gusa ku gucikamo ibice no kugira icyo babikoraho, mu gihe ibiganiro byo bishobora gutanga umusaruro”.

Qatar yahindutse umuhuza ukomeye muri Afghanistan. Yakiriye ibiganiro hagati y’aba Taliban n’Amerika byagejeje ku masezerano yo mu 2020 yuko ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’Amerika ziva muri Afghanistan.

Iki gihugu cyafashije Abanya-Afghanistan n’abanyamahanga guhunga bava muri Afghanistan kuva aba Taliban bafata ubutegetsi, ndetse cyanafashije mu biganiro by’amahoro biherutse hagati y’Abanya-Afghanistan. (BBC)