Kamonyi: Ubuyobozi bwatangaje igihe umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi uzarangirira gukorwa
Nta gihindutse abatuye n’abagana mu karere ka Kamonyi, mu bice bya Nkoto, Runda, Gihara na Ruyenzi bashobora kunyura mu muhanda uborohereza mu ngendo.
Ni nyuma yuko ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaje ko umuhanda ugana muri ibyo bice wa Ruyenzi-Gihara-Nkoto uzuzura bitarenze uyu mwaka.
Umuyobozi w’aka karere Bwana Tuyizere Thaddee aherutse kubitangariza The Source Post agira ati “ mu by’ukuri umuhanda wa kaburimbo, turishimira aho ugeze, wagiye uhura n’ibizazane. Hari za guma mu rugo wagiye uhura nazo zitari ziteganyijwe, ariko twizera neza ko bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri, dukurikije gahunda ihari, uriya muhanda uzaba wuzuye wose, muri uyu mwaka.”
Ubu ibikorwa byo gukora igice cy’umuhanda Ruyenzi-Gihara kiri hafi kurangira, kabaha hasigaye ikindi kijya kungana nacyo cya Gihara-Nkoto. Muri icyo gihe harangwa n’ivumbi mu gihe cy’izuba n’icyondo mu gihe cy’imvura, ndetse n’amateme agora abafite ibinyabiziga kuyanyuraho.
Uyu muhanda nurangiza gukorwa, uzaba umaze igihe kijya kungana n’imyaka ibiri utangiye gukorwa.
Bamwe mu baturage bavuga ko uwo muhanda nurangira gukorwa, hazakurikiraho igice cya Nkoto[Rugarika]-Bishenyi. Iyi mihanda iri kuri lisiti y’ikigo gishinzwe iby’ubwikorezi(RTDA) nk’iri mu rwego rwa mbere(Ruyenzi-Gihara-Nkoto-Rugarika-Bishenyi Km 11.189 NR1: Ruyenzi Km 13.538 NR1: Bishenyi km28.100).
Amafoto y’uyu muhanda mu bihe bishize
Amafoto/ Munyaneza Theogene , intyoza.com)