Umutwe M23 wazihize ko utazava i Bunagana utaganiriye na Leta

Umutwe w’inyeshyamba wa 23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) isaba ko imirwano ihagarara aka kanya, ariko ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana mbere yuko ugirana ibiganiro na leta.

Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w'”iterabwoba”, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

Uvuga ko leta yagiye yirengagiza amasezerano bagiranye mbere.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko uyu mutwe utigeze utangaza intambara kuri leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko ugabwaho ibitero n’abasirikare ba leta ukirwanaho.

Major Ngoma yumvikanishije ko uyu mutwe ushobora kuba wava mu mujyi wa Bunagana.

Yagize ati: “Kuhava si ikibazo. Ubu ni saa ngahe ubu? Ni saa tatu n’iminota 10 [9h10], dushobora kuhava saa tatu n’iminota 10, hanyuma saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba [16h10] bagatangira kuturasaho, bagatangira gutangaza ngo ‘twisubije Bunagana, twabirukanye’.

“Bagatangira kuturasaho. Nta muntu n’umwe ubivugaho iyo baturasaho, iyo MONUSCO irimo kuturasaho.

“Iyo bica imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye? Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho [bonyine].

“Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije”.

Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.

Inama yo ku wa mbere y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC yateraniye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yategetse ko imirwano ihagarara aka kanya no “kuva mu bice biherutse kwigarurirwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *