CHOGM 2022 – Rwanda: Hakomojwe ku ifungwa ry’abanyamakuru

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, kuwa Kabiri yaganiriye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, ingingo itoroshye kandi itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi, by’umwihariko no ku Rwanda, aho iyi nama irimo kubera.

Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ariko hari n’ibindi, nk’u Rwanda biri inyuma ku bipimo mpuzamahanga nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Urutonde rw’uyu mwaka rwa World Press Freedom index, bamwe bagiye bagarukaho muri iyi nama, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 136 mu bihugu 180, umwanya w’inyuma y’ibindi bihugu byose mu karere.

Abavuze muri iyi nama birinze kugaruka  ku Rwanda by’umwihariko, ahari abanyamakuru bamwe n’abatanga ibiganiro kuri YouTube bafunzwe, bamwe bakavuga ko bazira kwisanzura bakavuga ibyo leta ibona nko kurengera mu kunenga ubutegetsi.

Dionne Jackson Miller umunyamakuru w’inararibonye muri Jamaica, yabwiye BBC ko ubu bwisanzure baganiragaho ari ingenzi mu iterambere, ariko ko bugifite imbogamizi.

Dionne Jackson Miller
Insiguro y’isanamu,Dionne Jackson Miller wahoze akuriye ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Jamaica

Ati: “Biroroshye kuri za guverinoma kuvuga, nk’uko binoroheye Commonwealth kwivugira, kandi ntekereza ko za leta nyinshi zemera ingingo y’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko iyo urebye ibyo bakora mu by’ukuri ntabwo ari byo usanga bavuga.

“Kandi simbona rwose ko twavuga ibijyanye n’imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gihe hari ikibazo ku mutekano w’abanyamakuru.”

 

Dr Usta Kaitesi
Dr Usta Kaitesi ukuriye ikigo cya leta y’u Rwanda gifite mu nshingano ibijyanye n’itangazamakuru mu nama ku bwisanzure yo kuwa kabiri

Raporo y’ubushakashatsi yasohotse umwaka ushize wa 2021 y’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) ivuga ko ibi bipimo biri hejuru ya 90%.

Usta Kaitesi umukuru w’iki kigo muri iyi nama yakomoje ku banyamakuru bafunze.

Yagize ati: “Twinjiye muri uyu muryango wa Commonwealth kuko twemeye amahame yawo, arimo n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo turimo kuvuga.

“Kuba hari abanyamakuru bafunze, abanyamakuru kimwe n’abandi bantu, nabo bakora ibyaha, byaba ari bibi rwose gufunga abanyamakuru kubera gukora umwuga wabo, ariko nanone umunyamakuru uzakora icyaha…azagikurikiranwaho.”

Marie Immaculée Ingabire
Marie Immaculée Ingabire wo muri Transparency International Rwanda mu nama yo kuwa kabiri

Marie Immaculée Ingabire wo muri sosiyete civile y’u Rwanda yabwiye BBC uko abona abanyamakuru mu Rwanda bakwiye gukoresha ubwisanzure itegeko ribaha.

Ati: “Burya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ikintu kinini cyane.

“Icya mbere ibyo bitekerezo utanga ni ibimeze gute? Birimo ukuri? Birimo ibimenyetso bifatika? Nonese umunyamakuru…azarenge itegeko bamwihorere kuko ari umunyamakuru?”

Abandi bitabiriye iyo nama ariko bashimangira ko ubu burenganzira ari amahame ntakuka akwiye kubahirizwa n’ibihugu bigize commonwealth.

Bavuga ko utavuga guteza imbere ubukungu mu gihe abantu muri rusange n’itangazamakuru by’umwihariko batisanzuye, bemeza ko ubwisanzure ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.

Abanyamakuru bafunze ni bande?

Hari abanyamakuru batatu bahoze bakorera itangazamakuru ku muyoboro wa YouTube “Iwacu TV” bagizwe na Nshimiyimana Jean Baptiste, Shadrack Niyonsenga na Jean Damascene Mutuyimana.

Baregwa ibiganiro batambutsaga ku muyoboro wabo wa Youtube bise “Iwacu TV”. Birimo ibyo batangazaga cyane ku bitero by’umutwe wa FLN wagabye mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’ibindi. Baregwa ko inkuru batangazaga babaga bazikuye ku bitangazamakuru bitandukanye bakazivuga uko zitari izindi bakazihimbira. Bo bavuga ko inkuru zabo bazihaga imitwe igamije gukurura ababakurikira. Bakavuga ko ibyo bakoze byari amakosa yagombye gusuzumwa mu rwego rw’umwuga w’itangazakuru.

Batawe muri yombi mu kwezi kwa 10/2018. Gusa uko iminsi yagiye yicuma ni na ko ibyaha baregwa byagiye bihindagurika bitera urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha rwohereza urubanza mu rukiko rukuru. Bakunze kubaza impamvu bamaze imyaka hafi ine bataraburana.

Mu bandi bafunze kandi harimo Cyuma Hassan watambutsaga ibiganiro kuri YouTube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *