#Umushyikirano 2017: Inda zivuza ubuhuha mu bangavu, uburezi, kwiba ibya leta n’umusaruro muke ntibibure

Inama y’igihugu y’Umushyikirano yagiye iba mu myaka itandukanye, yatanze umusaruro biciye mu bitekerezo byatangwagamo bigamije kubaka igihugu buri Munyarwanda wese yibonamo.

Uyu musaruro ni munini ugereranyije na bimwe mu bibazo byagiye bigaragazwa ugasanga bimwe bisize ababibajije mu rujijo cyangwa ibitekerezo batanze. ibiza ku isonga  ni ibyagiye bibazwa mu gihe Perezida yabaga atari muri iyi nama kubera inshingano  nyinshi agira.

Iy’uyu mwaka yari ikwiye gutanga ibisubizo ku bibazo bikomeje kugariza Abanyarwanda nyamara bitagoye gukemura bamwe mu bayobozi babishyizemo imbaraga.

Inama y’Umushyikirano yavugiwemo ikijyanye no kuvugurura Ikinyarwanda ntiyatanze igisubizo gikwiye ku babajije ibijyanye n’iyi mivugururirwe n’ubu igiteza urujijo. Iheruka kuba Musenyeri Servilien Nzakamwita yabajije ibijyanye n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda, akomwa mu nkokora n’umwe mu bayobozi wamubajije uko amenya ibibera mu ngo kandi ntarwo agira, none ibyo yavugaga bikomeje kwigaragaza, ku buryo ari na kimwe mu kibazo cyari  gikwiye kubonerwa igisubizo.

Perezida wa Repubulika yari akwiye gutanga umurongo ngenderwaho kuikurikiranwa ry’abagabo bakomeje kwandagaza amaboko y’ejo y’u Rwanda. Abo ni abangavu b’u Rwanda bakomeje guterwa inda umunsi ku wundi bananduzwa n’indwara zidakira zirimo sida n’izindi.

Mu mwaka wa 2016, Minisiteri ifite uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu nshingano zawo watangaje ko abangavu[ ni ukuvuga abatarageza ku myaka 18]  basaga ibihumbi 17 batewe inda zitifujwe.

Imiryango ikorera ubuvugizi aba bana yagaragaje ko abamaze gukurikiranwa kuri iki kibazo baterenze 200. Ubushinjacyaha bwasabye aba bagabo kwigaragaza ngo babe bakorohezwa mu gukurikiranwa, ariko nta n’umwe wigeze wigaragaza.

Ubuyobozi bw’u Rwanda nibwo bwitezweho gutanga umurongo ngenderwaho mu gukurikirana abakekwaho n’abatigaragaza bateye inda aba bangavu. Aha muri iyi nama Abanyarwanda biteze icyo perezida wa Repubulika avuga kuri iki kibazo gikomeje guteza n’ibindi byinshi.

Bamwe muri aba bana bazakomeza kubera ikibazo gihugu kibitaho ku ndwara bavukanye bitewe n’ubumenyi buke bw’ababyeyi babo[abangavu batewe inda]. Izo zirimo sida n’izindi. Ababyeyi babo[abangavu batewe inda] nabo bazakomeza kubera umusaraba igihugu kibitaho kubera uburwayi batewe n’abo bagabo.

Iki kibazo kandi kibangamira gahunda za leta zirimo uburezi kuri bose, kuko abaterwa izi nda hari abata ishuri, bitewe n’ibibazo bahuye nabyo birimo gutotezwa n’imiryango yabo, ubukene, uburwayi n’ibindi.

Ireme ry’uburezi usanga rizaharira aho, ndetse n’ushobora kwiga akarangiza ayo mashuri, ugasanga afite ubumenyi buke bitewe n’ibibazo byamubayeho uruhuri akiri muto.

Aya ni amabko y’u Rwanda usanga asa n’acibwa atarakura, ingaruka zabyo zikazigaragaza mu minsi iri imbere nta gitangira, nta n’icyakorwa.

Iyi nama kandi inabanziriza umwiherero w’abayobozi yari ikwiye gutanga ibisubizo ku bayobozi bakomeje kuvugwaho kwiba ibya leta, cyangwa rubanda, kubicunga nabi, kubyangiza ndetse nab a rwiyemezamirimo bavugwaho kwambura abaturage.

Abayobozi bavugwaho kugira uruhare mu kwikubira no kwiba ibigenewe abaturage muri gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene, nka girinka, ubudehe n’izindi ziri muri VUP bari bakwiye kugarukwaho.

Ku bijyanye n’imibereho y’abaturage naho birakwiye ko harebwa uburyo umuvuduko ukomeje wo kubaka inzu zo gucururizamo mu mijyi yo mu Rwanda wagenda gahoro hakabanza hakubakwa n’izo guturamo ziciriritse.

Birakwiye kandi ko Abanyarwanda bakomeza gusobanurirwa uburyo bubafasha kwihaza ku biribwa, kuko hari bamwe bajya bataka inzara.  Aha inzego za leta zibishinzwe zikabafasha uburyo bwo kubona umusaruro ukwiye, biciye mu kubahugura no kubagezaho inyongeramusaruro zikwiye, guhingisha imashini, kwita ku mukamo w’amata n’ibindi.

Ibigo nderabuzima bigitaka imbagukiragutabara ndetse n’ibitagira umurimo nabyo bikwiye gukomozwaho muri iyi nama, leta igamokeza inzira nziza zo kurinda impfu abaturage  bayo nkuko yabyiyemeje.

Ibijyanye kandi no gutanga serivisi mu Rwanda bikwiye gukomeza kuvugwaho, kuko hari inzego za leta zikigenda biguru ntege mu kuzitanga, ndetse n’abikorera batari bamenya igihombo biteza igihugu n’isura bigisiga.

Ubwicanyi bujya buvugwa mu cyaro,  aho wumva ko hatoraguwe imirambo y’abantu nabyo bikwiye gusuzumwa ndetse hakarebwa niba bidafinye isano n’ubujura bweze hirya no hino mu gihugu cyane mu mujyi wa Kigali.

Abanyarwanda kandi bishyura amafaranga ya interineti mu modoka, nyamara kugeza uyu munsi ntabwo bayihabwa. Aha kandi hazarebwe n’ibigo by’itumanaho bikomeje kuvugwaho gutetereza Abanyarwanda ku bijyanye na serivizi zabo ziha Abanyarwanda. Bari bakwiye kandi gufashwa kudatinda ku murongo bategereje imodoka nkuko babisezeranyijwe.

Abanyarwanda kandi bakomeje kwibaza ku mafaranga bacibwa iyo bagiye gusaba serivisi muri banki zitandukanye, usanga zibabwira ko bayacibwa kuko ngo badafitemo konti. Aha bibaza niba Umunyarwanda azabasha gufungura konti muri banki zose ngo adacibwa aya mafaranga.

Ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe na mituweli nabyo bikwiye gukomozwaho muri iyi nama. Ibyo kugena ahubakwa inzu nabyo byari bikwiye gusuzumwa ko ubutaka bwera atari bwo bwubakwaho inzu, ndetse no kureba ibyo kwimura abaturage no gutanga ingurane ikwiye.

Iyi nama iteganyijwe tariki ya 18 n’iya 19 Ukuboza uyu mwaka. Iheruka yabaye Ku itariki ya 15 n’iya 16 Ukuboza, 2016 i Kigali muri Convention Center. Iyi yabaye ku nshuro ya  14 yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije, Twubake u Rwanda Twifuza”.

Icyo gihe yahujwe n’Ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ageza ku Banyarwanda buri mwaka agaragaza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation), n’Inama Ngishwanama ya gatanu ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside. Icyo gihe hafatiwemo imyanzuro 12.

Ntakirutimana Deus