Uburengerazuba:Ubusinzi bushyirwa ku isonga mu bitera ihohotera rishingiye ku mitekerereze
“Ntaho wapfa kubona umugabo uhohotera umugore we mu buryo bushingiye ku mitekerereze,uretse wenda nk’uwasinze ni we usanga amuhohotera muri ubwo buryo , ariko abandi usanga baramenye ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”
Imvugo nk’iyi ihurizwaho n’abagore n’abagore batandukanye bo mu mirenge ya Bugarama na Nkombo mu karere ka Rusizi, na Nyabitekeri ndetse na Bushekeri mu karere ka Nyamasheke duherereye mu ntara y’u Burengerazuba.
Abaturage bavuga ko iri hohotera ryigeze kubaho abagabo bumva ko abagore babo nta gaciro bafite, babahoza ku nkeke ndetse banabakubita, ariko ngo byaje kugenda rihosha buhoro buhoro.
Umwe mu batuye mu Murenge wa Bugarama[wanze ko izina rye ritangazwa] yavuze ko ryagaragariraga no mu mazina abagabo bitaga abana, ati “ Wasangaga babita ba Rwasubutare, Kurazikubona, Mukagatare n’ayandi.”
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 56 avuga ko bayitaga bahera uko byagenze mu buriri, ugasanga nk’umugabo wamenyereye kubivuga mu rugo ahohotera umugore we[ihohotera rishingiye ku mitekerereze] noneho ngo anabyise umwana uzahora aho, ku buryo umugore bitazamuva mu mutwe.
Ati “ Urumva ko iryo ni ihohotera rikomeye rishingiye ku mitekerereze ryanatumaga urugo rudatera imbere.”
Nzabakenga Jean Paul utuye muri uyu murenge avuga ko iri hohotera hari abajya barikoreshwa n’ubusinzi, kuko ngo muri rusange bamaze kumva neza ihame ry’uburinganire.
Ati “Muri uyu murenge ntaryo nzi ku bantu batasinze, bikunze kuba ku basinze.
Uyu mugabo avuga ko yajyaga akorera umugore we iri hohotera, ariko ngo yaje kubyihana, ahereye ku nyigisho zakunze gutangwa ku bijyanye no kwimakaza iryo hame.
Nyiraminani Zuena, wo mu Mudugudu wa Rubumba mu kagari ka Nyange ho mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, na we akomoza ku gitera iri hohotera, avuga ko aho ryagaragaye bakunze kurihosha.
Ati “Ntabwo bikiri henshi usanga n’ababikora babikoreshwa n’ubusinzi. Ku bijyanye niba abagore nabo batarikorera abagabo, umugore kugirango ahohotere umugabo umugabo amubwira amagambo amukomeretsa si ibintu bikunze kubaho, ahubwo biterwa n’uko umugabo amubwiye.”
Akomeza avuga ko mbere wasangaga abagabo bahohotera abagore muri ubwo buryo ndetse bakongeraho no kubakubita, ariko ngo ubu siko bimeze.
Ati “ Ubu si cyane, n’aho bibaye mukahagera usanga ari ibintu bikosoka biciye mu kubaganiriza.”
Mukayiranga Odette wo mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama avuga ko yakorewe ihohotera ariko akaryihanganira. Icyo gihe ngo yavumbuye ko yaharitswe n’umugabo we bamaze kubyarana abana batatu, ariko ngo baje kugera n’aho babyarana 6 kandi ngo arihangana arabarera, kuko ngo se atabahahiraga uko bikwiye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Bugarama buvuga ko bujya buhura n’ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke mu miryango imwe n’imwe , kandi ngo bugeregeza kwegera abagaragamo ibyo bibazo ngo bigabanuke, kuko ngo ari umuco uri aho kuva kera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Nsengiyumva Gervais, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo birimo ihohotera, iyo babonye umukobwa cyangwa umugore ubana n’umugabo wasezeranye bamuvanayo.
Mu Murenge wa Nkombo naho ngo usanga iki kibazo kihagaragara ku buryo budakanganye bitewe n’umuco abaturage baho bavoma mu gihugu cya Congo Kinshasa baturanye , ariko ngo ubuyobozi bukomeza kwigisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Rwango Jean de Dieu ati “ sinavuga ko ridahari,usanga hari nk’umuntu umwe mu bantu bangahe, rigaragaraho. Gusa n’uwaba abitekereza akwiye guhinduka. Usanga ari abagabo bavana uwo muco utari mwiza muri Congo kuko ho batarimakaza ihame ry’uburinganire.”
Umurenge wa Bugarama ugaragaramo inzoga zitandukanye zirimo urwagwa rukomoka ku rutoki rwera muri uyu murenge no mu iwukikije, ndetse n’izikomoka mu bihugu bituranye n’uyu murenge.
Ku ifoto: Umuyobozi mukuru wa Haguruka, umuryango urwanya ihohotera
Ntakirutimana Deus