Muhanga: Meya yasobanuriye ba nyir’amahoteri n’amacumbi impamvu yo kubarura abaharaye

Kenshi usanga abantu baraye mu mahoteri n’inzu z’amacumbi basabwa indangamuntu ngo bandikwe(babarurwe), ariko ugasanga hari abatazi impamvu, igisubizo cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga , Uwamariya Beatrice mu nama aheruka kugirana n’abatanga serivisi zitandukanye zifitanye isano n’amacumbi muri aka karere.

 

 

Ni mu nama yagiranye  inama n’abafite Amahoteri, Moteri, resitora, utubari n’inzu z’amacumbi, abibutsa ko bagomba kwirinda gukoresha abana; anabakangurira gufata ingamba zituma hatagira umuntu uhahera abana inzoga, ndetse bakanabarura abo bacumbikiye, kubera impamvu z’umutekano.

Muri iyi nama yabaye mu mu mpera z’icyumweru gishize yitabiriwe n’uyu muyobozi n’uwa w’agateganyo wa Polisi muri aka karere, CIP Jean Bosco Karega.

Uwamariya yabibukije kujya bandika neza imyirondoro y’abo bacumbikira kugira ngo haramutse hagize usiga akoze ibinyuranyije n’amategeko abashe gufatwa vuba.

Abasobanurira Umwana uwo ari  we; aha yababwiye ko, afatwa nk’umwana umuntu wese utarageza ku myaka 18  y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 217 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ati “Ntimuzigere na rimwe mwemerera umukiliya guha umwana inzoga kuko bitemewe n’amategeko. Na none kandi nihagira umuntu ubabwira ko ashaka icyumba cyo kuraranamo n’umwana; muzihutire kubimenyesha Polisi n’inzego z’ibanze kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya kubera ko bamwe mu babazana baba bashaka kubasambanya.”

CIP Karega yababwiye ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 3 ariko kitageze ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300  kugeza kuri miliyoni cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo yacyo (Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda) ya 219.

Yongeyeho ko ibi bihano ari byo bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.

Ati “Mu Mahoteri, moteri, resitora n’utubari hagomba kuba hari amabwiriza y’uko nta muntu wemerewe guha umwana inzoga; kandi ayo mabwiriza agomba gushyirwa ahantu hagaragara, kandi habonwa n’abahaza kugira ngo n’utabizi abimenye.”

Asaba aba bacuruzi kwirinda ibyaha bifitanye isano n’ubucuzi bwabo, ndetse n’ibindi muri rusange.

Ntakirutimana Deus