U Rwanda rwizeye ko nta rwitwazo rw’ibihugu mu kwanga guhererekanya abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n’ibihugu bya Malawi, Zambia na Ethiopia.

 

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza mu ntego Ishinga Amategeko y’u Rwanda i Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko bizakuraho inzitizi z’ibihugu byimaga u Rwanda abakekwaho ibyaha.

Ati ” Icyo tubona bizadufasha nk’igihugu ni uko noneho za nzitizi zari ziriho z’ibihugu byatwimagaba abantu  dukurikiranye, bivugwa ngo nta masezerano yo kohererezanya abaregwa ahari, ubu noneho arahari nta rwitwazo…. ngirango hari ibihugu byagiye bigorana cyane nka Zambia, Malawi, ni bimwe mu bihugu dukeka ko byihishemo abantu bakoze jenoside yakorewe abatutsi hano mu Rwanda, byagiye bigorana  cyane cyane, byitwaje ko wenda  aya masezerano adahari, ariko , icyo nababwira ni uko aya masezerano kugirango asinywe bisaba ubushake bwa politiki kuko hari n’icyayasinya ntikiyashyire mu bikorwa, nabyo birashoboka , hari nk’ibihugu byagiye byinangira bidashobora kutwemerera kuyasinya…”

Aha ngo aya masezerano y’uyu munsi arasubiza ibibazo byagaragaraga muri ibi bihugu byagiye bigorana cyane nka Zambia Malawi, u Rwanda rukeka ko byihishemo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Uwizeyimana avuga ko  hari ibihugu byagiye byinangira birimo nk’u Bufaransa.

U Rwanda rwatangiye inzira y’ibiganiro agamije amasezerano nk’aya ku bihugu bya Congo Brazaville na Zimbabwe. u Rwanda kandi ngo rusinya aya masezerano hari impamvu.

Aya masezerano aba anarebana n’ibyaha byakozwe na mbere yuko asinywa. Gusa ngo hari ibihugu bidakurikiza iyi nzira. Aya masezerano asigaje gutanzwa mu igazeti ya leta agatangira gukurikizwa.

U Rwanda rumaze kohereza mu mahanga impapuro z’abasaga  800  basabirwa gutabwa muri yombi, abarenga icya kabiri barakekwaa muri Afurika. Mozambique na Malawi biri mu bikekwa gucumbikira benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside.

Ntakirutimana Deus