Abantu 369 baguye mu mpanuka mu muhanda muri 2017, abanyamaguru ku isonga

Abantu 369 baguye mu mpanuka zo mu muhanda mu mwaka urimo kurangira wa 2017, abenshi muri bo ni abanyamaguru, nubwo bimeze gutyo ariko ngo umubare uragenda ugabanuka nkuko byemezwa na polisi y’u Rwanda.

Mu kiganiro cyahuje polisi n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2017, ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru.

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana arasaba abagira uruhare mu mpanuka zo mu muhanda gukora ibishoboka byose ntizibe.

Ati “Nta kibabaza nko kubona umuntu akora impanuka kandi mu buryo bw’amakosa, ugasanga hari abaziguyemo cyangwa abazikomerekeyemo, abantu bose bakwiye kubyirinda.”

Uyu muyobozi avuga ko muri Vietnam yagezeho akahasanga umubare munini wa moto nyinshi, ariko ngo usanga badakora impanuka.

Ati “ Ambara umukandara genda neza ku muvuduko wemewe, iyoroshye…”. Akomeza avuga ko polisi izakomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda.

Komiseri wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi avuga ko  impanuka zagabanutse ugeranyije n’umwaka ushize, ariko asaba abakoresha umuhanda kwitonda.

Komiseri  wa Polisi George Rumanzi

 

Avuga ko abantu 369 baziguyemo, abaza ku isonga ari abanyamaguru bagera kuri 34%, abakoresha moto 22% mu gihe abanyamagare ari 14%. Mu rwego rwo kwirinda ko izi mpanuka zikomeza guhitana abantu ngo ibi byiciro byagaragaye ko bikunze guhitanwa n’izi mpanuka bizegerwa biganirizwe ku ikoreshwa ry’umuhanda. Utu tugabanyamuvuduko twatumye izi mpanuka zigabanuka ku kigero cya 30%.

Mu bindi byakozwe kandi ngo harimo gushyira utugabanyamuvuduko mu mudoka zitwara abantu rusange. Ni muri urwo rwego ngo imodoka zisaga 79% zimaze kudushyirwamo, mu gihe izindi 21% hari izidufite ariko tukaba tugaragaza ibibazo by’imikorere.

Uretse abaguye muri izi mpanuka, abantu 685 bazikomerekeyemo, CP Rumanzi akavuga ko bidakwiye ko hari abagirira ibibazo mu muhanda. Asaba abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kugenda neza mu muhanda bakurikiza amategeko.

 

Ntakirutimana Deus