Umuryango wa Kabuga ntiwanyuzwe n’icyemezo cyo kumuvana mu Bufaransa, icyo uri gukora

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwategetse kuwa gatatu ko Félicien Kabuga yohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Me Richard Gisagara, umunyarwanda w’umunyamategeko uba mu Bufaransa, avuga ko umunyamategeko wa Kabuga yavuze ko bazajurira urukiko rusesa imanza. Uyu muryango ufite iminsi icumi yo kujurira, icyemezo cy’urukiko kikazatangazwa mu mezi abiri.

Mu rukiko rw’ubujurire, abunganizi be bari bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa – aho yafatiwe – gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko Kabuga, yicaye mu ntebe y’abafite ubumuga, atigeze agaragaza amarangamutima batangaje uwo mwanzuro, ahubwo yabajije aho azoherezwa.

Kuri uyu mwanzuro, umwunganizi we Laurent Bayon yabwiye abanyamakuru ko “yari yiteze uwo mwanzuro kuko bari mu gikorwa kirimo politiki cyane”.

Kabuga mu rukiko rusesa imanza

Me Bayon yavuze ko bagiye gukomereza mu rukiko rusesa imanza, ruzaba rufite amezi abiri yo gutangaza umwanzuro warwo.

Uru rukiko narwo nirufata umwanzuro nk’uyu hazaba hasigaye igihe cy’ukwezi kumwe ngo Kabuga ashyikirizwe ruriya rwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Kabuga w’imyaka 84, ariko we wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita “ibinyoma”.

Serge Brammertz, umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe “bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura”.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yavuze ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

The Source Post

Loading