Ibiciro bishya by’ingendo mu ntara
Mu gihe leta y’u Rwanda yatanze amabwiriza yo gusubukura ingendo mu ntara n’umujyi wa Kigali, hari bamwe mu banyarwanda banyotewe no kumenya ibiciro bishya.
Ibi biciro bishyirwaho n’Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA)rugendeye ku bintu bitandukanye, birimo intera y’urugendo, igiciro cy’amavuta y’ikinyabiziga, imisoro n’ibindi.
Ku mbuga nkoranyambaga hari haherutse gucicikana ibiciro bishya byari gukurikizwa mu ngendo zihuza intara zitandukanye z’u Rwanda.
Ni ibiciro byagenwe bijyanye no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe na leta zo guhangana na coronavirus. Ni muri urwo rwego ibiciro byagiye bizamuka ugereranyije nuko byari bihagaze mbere yuko coronavirus igaragaye mu Rwanda. Urugero ni urugendo Kigali-Musanze mbere rwari amafaranga 1930 ariko ubu yabaye 2800. Mu gihe ingendo zari zemewe mu ntara gusa, nta kuyirenga, uru rugendo ruva i Musanze rugana i Shyorongi rwari amafaranga 2200.
Hirya no hino mu ntara naho amafaranga y’urugendo yagiye yiyongera bitewe n’uko umubare w’abagenda mu modoka wagabanutse kugeza ku cya kabiri, hagamijwe ko abantu bahana intera hagati yabo.
Ibiciro byari byatangajwe byari gutangira gukurikizwa tariki ya 1 Kamena 2020, ubwo leta yari yateganyije ko ifungura ingendo zihuza intara bigakomwa mu nkokora n’ubwandu bushya bwabonetse mu karere ka Rusizi. Ibi biciro biratangira gukurikizwa guhera tariki 3 Kamena 2020.
Icyitonderwa: Ibi biciro byari byasohotse biriho n’iby’ingendo zigana mu turere twa Rusizi na Rubavu, nyamara kubera ko ingendo zivayo cyangwa ziganayo zitemewe, ibyo biciro ntibikurikizwa.
Ibiciro uko bihagaze.
The Source Post