Musanze: Uwari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe

Uwitwa Habimana Bernard w’imyaka 33 wari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe atemwe.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabere, mu Kagari ka Coko, ho mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, ahagana saa mbili z’ijoro ryakeye.

Uyu Habimana washakanye na Nyirazaninka yakoraga akazi ko gufotora ariko akabifatanya n’umurimo w’ubwitange wo kuba umukorerabushake.

Umurambo we woherejwe mu bitaro byo mu Ruhengeri kugirango usuzumwe iby’urupfu rwe.

Amakuru mashya ni uko Habimana yaba yishwe n’umuntu ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko yishyikirije Polisi ikorera ku murenge wa Muko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Triphose Murekatere avuga uwishwe yatezwe igico n’uwamwishe akamutema.

Ati: “ Hari ku mugoroba atashye avuye mu bukangurambaga bwo kwirinda covid-19. Uwamwishe akaba yamutegeye mu nzira. Uwishwe yari yiriwe ku murenge twakoranye inama irangiye aca ahantu mu gasoko gukangurira abantu kwirinda covid nyuma atashye nibwo uwari wamuteze igico amutemye n’umuhoro aramwica.”

Uretse uwo bikekwa uvugwaho kumwica yishyikirije Polisi amakuru agera kuri The Source Poat aravuga ko hari abatawe muri yombi.

Asaba abaturage bo mu gace ayobora kwibuka ko urukundo n’ubumwe ari ingenzi kugira ngo abantu babane neza, bubake Ndi Umunyarwanda ihamye. Yabasabye kujya bageza ku buyobozi amakuru y’abantu bafitanye amakimbirane cyangwa ikindi cyose gishobora kuba intandaro y’amakimbirane.

The Source Post

Loading