Rusizi na Rubavu : Ingamba zo kwirinda Coronavirus zakajijwe, amasoko yafunzwe hamwe

Amasoko, inzu zicuruza ibicuruzwa bitari iby’ibanze biri gufungwa mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Umuturage uri mu mujyi wa Rusizi wavuganye na The Source Post avuga ko amasoko n’inzu z’ubucuruzi byasohowemo abantu, ubu hakaba hafunguye amavuriro za banki n’inzu zicuruza ibicuruzwa by’ibanze birimo nk’ibiribwa. Mu isoko rishya rya Rusizi abahacururiz babwiwe ko hasigara abantu 30. Mu mihanda hari indangururamajwi ziri kubwirirwamo abantu gusubira mu ngo.

Ni mu gihe muri aka karere hakomeje kugaragara umubare munini w’abanduye coronavirus barimo 13 batangajwe mu ijoro ryakeye.

Leta y’u Rwanda yavuze ko igiye kongera ingamba zo guhangana n’iki cyorezo mu turere twa Rusizi na Rubavu kugeza ubu tutemerewe guhura n’utundi mu ngendo zambukiranya uturere n’intara. Bivuze ko nta ngendo ziva cyangwa zerekeza mu karere ka Rusizi yemewe.

Mu karere ka Rubavu naho ingamba zakajijwe. Abaturage bakavuga ko akarere kabo kasigaye mu kato. Ibyongewemo imbaraga ni ukwambara agapfukamunwa neza,kugaragaza utubari dukora muri iyi minsi ba nyiratwo bitwaje ko ari resitora, abaturage bari kwitana ba mwana. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwavuze ko ufatwa yahinduye resitora akabari ashobora gucibwa amande y’ibihumbi 500. Ku batambara agapfukamuwa bo bashobora gucibwa amande y’ibihumbi 10 na 500. I Rubavu mu masoko no mu mihanda abantu bagabanutse ku buryo bugaragara.

Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ufatwa atambaye neza agapfukamunwa cyangwa atakambaye aracibwa amande y’ibihumbi 10, utayafite afungwe. Akabari kazafatwa gafunguye kazacibwa amande y’ibihumbi 500 ku two hejuru, akoroheje kabone n’iyo kaba ak’ikigage gacibwe ibihumbi 100. Ugacuruza kandi nawe azajya afungwa nk’utubahirije amabwiriza yo kurwanya coronavirus.

The Source Post

Loading