Menya byinshi kuri Mbabazi, umupolisikazi uheruka kwicwa na Covid-19

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umupolisikazi uheruka kwicwa na covid 19 yitwa Mbabazi Enid akaba yari mu butumwa bwo kugarura amahoro i Malakal muri Sudani y’Epfo.

Yatangaje kandi ko abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakomeje kuzuza inshingano zabo ari nako bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Abapolisi b’u Rwanda

Umwe mu bapolisi wakoranaga na Mbabazi Enid mu butumwa bw’amahoro i Malakal ejo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bafite impungenge z’uko hari abandi baba baranduye kuko Mbabazi yakoraga akazi ko kwita kuri bagenzi be.

Mbabazi, w’imyaka 24, yari umupolisikazi w’ipeti ribanza muri polisi y’u Rwanda rya ‘police constable’ wagiye mu cyiciro giheruka gusimbura icyiciro cy’abapolisi bacyuye igihe cyabo mu butumwa i Malakal nk’uko bagenzi be babibwiye BBC. Uyu mugore w’umwana umwe n’umugabo yakoreye mu karere ka Musanze.

Polisi y’u Rwanda isubiramo amagambo y’umuvugizi wayo CP Jean Bosco Kabera avuga ko “Polisi y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid wari kumwe na bagenzi be mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani y’Epfo ahitwa i Malakal…”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda avuga kandi ko bari “gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu butumwa bagume batekanye” kandi ko “babizeza umutekano”.

Ati: “Turimo kubigisha uko iki cyorezo gikwirakwira ndetse n’uburyo bwa nyabwo bwo kukirinda. ”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakuriye ubu butumwa bw’amahoro na bo batanze ubutumwa butandukanye bwihanganisha u Rwanda n’umuryango wa Mbabazi Enid.

Muri Sudani y’Epfo, radio Miraya y’ubutumwa bwa ONU/UN bwo kugarura amahoro bwa UNMISS ivuga ko ku wa kabiri gusa habonetse abantu 323 bashya banduye coronavirus, imibare yose hamwe imaze kugera ku 1,317.

The Source Post

Loading