Musanze : Abacuruzi ntibishimiye gufungirwa ibikorwa kubera imisoro

Abacuruzi bakorera muri santere ya Kinigi iherereye mu karere ka Musanze bavuga ko barenganyijwe ubwo bafungirwaga inzu zabo z’ubucuruzi kubera kutishyura imisoro n’amahoro.

Urwandiko ruri ku miryango isaga nka 20 muri iyi santere, handitseho ko bafungiwe ibikorwa kubera kutishyura imisoro n’amahoro.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko basanga barenganyijwe kuko ngo mu gihe cya coronavirus, ni ukuvuga mu kwezi kwa 3, ukwa 4 n’ukwa gatanu, ngo ibikorwa byabo byagiye bicumbagira kubera gufungishwa ku masaha ya kare.

Avuga kandi ko hari iminsi batakoze, ku buryo bumva bakwiye gusonerwa imisoro y’amezi amwe namwe.

Abacuruzi bo muri santere ya Kinigi bavuga ko bajyaga bafungishwa kare ndetse no mu bihe ingendo zari zorohejwe hagati mu ntara, icyo gihe ngo bafungishwaga mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku ruhande rwa sosiyete ya Ngali Holdings Ltd yishyiraga izo mpapuro ku nzu ivuga ko ibyo abacuruzi bavuga nta shingiro bifite.

Umukozi wayo washyiraga izo mpapuro zivuga ko ibyo bikorwa bifunze, yabwiye umunyamakuru wa The Source Post, ko nta rwitwazo bafite rwo kutishyura imisoro.

Ati: ” Mu kwezi kwa 3 bakoze kugeza ku itariki 22, uko niko bavuga bakwiye kuvanirwaho, ariko urumva barakoze. Ubu rero barasabwa kwishyura imisoro y’amezi 3, ni ukuvuga ukwa 2, ukwa 3 n’ukwa 4.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko umucuruzi wagize ikibazo yagombaga kubivuga agahagarikirwa imisoro y’icyo gihe, ariko ngo utarabikoze azayishyura nkuko bisabwa.

Muri rusange aba bacuruzi barasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 15 by’amezi 3.

The Source Post

Loading