Umuryango E-NSHUTI uzakomeza ibikorwa bya Nshuti Raoul

Umunyarwandakazi uba mu Bufaransa akaba n’umuhanzi, Madamu Romane Chaouki, afatanyinje n’umugabo we ndetse n’inshuti zigize E-NSHUTI INITIATIVE ASSOCIATION baherutse gusura urwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B batera inkunga abana batishoboye bahiga.

Ni mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byiza umuvandimwe wabo Nshuti Roger Raoul wayoboraga AISEC akaza kwitaba Imana muri 2016 yari yaratangiye. Ibi bikorwa byabaye mu ntangirizo za Kamena bibanziriza ibindi bizakorwa, bikaba byarabereye aho Nshuti na Bashiki be Romane na Sonia bize. Mu mfashanyo yatanzwe harimo iyahawe abana batishoboye n’iyahawe abarimu irimo ibitabo by’imfashanyigisho.

Iyi ntambwe yatewe yari igamije gutangiza ibikorwa by’uyu muryango ku mugaragaro mu Rwanda.

Bamwe mu bahawe inkunga

E-Nshuti Initiative Association ni ishyirahamwe ritari irya leta ryashinzwe na Romane Chaouki afatanyije n’inshuti n’umuryango ngo bajye banyurizamo ibikorwa byo gufasha abana batishoboye no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko rwu Rwanda aho ruri hose.

Nk’uko bigaragara mu ntego zayo , uyu muryango uzajya uteza imbere umuco wo gusoma no kwandika aho ukorana n’inzu zandika zikanasohora ibitabo Mudacumura Publishing House , na Imagine We, aho ubafasha kugeza ibikorwa byabo i Burayi ; Uzajya uteza imbere gusangira umuco hagati y’Abanyarwanda n’Abafaransa ndetse unafashe abatishoboye bo mu Rwanda.

Chaouki muri iki gikorwa

Icyo gikorwa wakoze i Kabgayi cyibimburira ibindi mu Rwanda E Nshuti Initiative Association ikoze nyuma y’ibindi bitandukanye ikorera muri Diaspora byo guteza imbere umuco nyarwanda n’ubumenyi ugeza ku Banyarwanda bahatuye (i Burayi) ibitabo bibumbiyemo uwo muco.

Nshuti witiriwe uyu muryango yari umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ry’abanyeshuri mu bumenyi bw’ubukungu n’ubucuruzi (Association internationale des étudiants en sciences économiques et commerciales-AISEC) ishami ry’u Rwanda yapfiriye muri Tanzania, arohamye mu Nyanja y’Abahinde, hari kuwa 24 Gicurasi 2016.

Yize amashuri abanza i Kabgayi, ahakomereza ayisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu(GS St Joseph Kabgayi) aho yari n’umuyobozi wa kominote y’Abagatorika, akomeza kaminuza mu yahoze ari ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo, ari naho yarangirije amasomo ye muri 2014, aha naho yayoboraga Kolari la Voix du Salut ari mu buyobozi bwa komite nyobozi y’abanyeshuri muri iki kigo ari no mu bayobozi ba kominote Gatolika muri iri shuri.

Ntakirutimana Deus