Abanyeshuri b’abahanga bavamo abayobozi b’abahanga-Mutimura

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene akangurira abanyeshuri kwiga neza bakita ku masomo biga, bihatira gusoma uko bikwiye kuko abasomyi b’abahanga bavamo abayobozi b’abahanga.

Yabigarutseho kuwa Gatanu, tariki ya 29 Kamena 2018 ubwo uyu muminisitiri we na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, n’Umuyobozi mu kigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda Madame Tusiime Angelique, basuye Imishinga itatu iterwa inkunga na USAID igamije guteza imbere gusoma no kwandika mu bana bato, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu guteza imbere imyigire y’Abana b’Abanyarwanda.

Minisitiri Mutimura ati ” Abanyeshuri b’abahanga bavamo abayobozi b’abahanga, kandi aba nibo bagira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda no kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, dukora ibishoboka ngo buri mwana yige gusoma, kuko aribwo Aba abonye ubumenyi bw’ibanze buzamushoboza gutsinda mu Buzima”.

Dr Mutimura, avuga kandi ko iyi ari Gahunda nziza iri mu gihugu hose akaba asaba ababyeyi gukomeza kubigiramo uruhare kugirango abana babashe kugira ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma Ikinyarwanda bizamufashe no kumenya izindi Ndimi.

Dr Eugene, Vrooman n’abandi

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, avuga ko abana bibafasha gufata vuba iyo biga mu rurimi bazi, ndetse bikanabafasha kumenya izindi ndimi bitabagoye.

Ati” Biba byiza iyo abana biga bakoresha ururimi bazi kandi bahuriyeho, iyo bazi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda bibafasha no kumenya izindi ndimi neza kandi vuba, iyi mishinga izafasha abana bato kumenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda kandi bizabagirira akamaro mu myigire yabo haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye “.

Amb Vrooman

Nyirabaginama Delphina, umubyeyi utuye mu Murenge wa Karenge muri aka Karere ka Rwamagana, ufite umwana ufashwa n’iyi mishinga mu kumenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda avuga bamaze kubibonamo impinduka nziza, kuva aho iyi mishinga itangiriye.

Ati “Uyu mushinga waramfashije rwose, mbere umwana wanjye yavaga kwiga akajya kuzerera ariko ubu basigaye bahita bajya kwiga gusoma ibitabo, kandi n’amanota yagiraga yariyongereye nkurikije uko yarameze mbere iyi mishinga itariyaza, Ahubwo bakomeze batubere hafi abana bacu bamenye gusoma kuko baradufasha Cyane”.

Muri iyi gahunda yo gusura iyi mishinga kandi, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Bwana Peter Vrooman yashyikirije ku mugaragaro Minisitiri w’Uburezi igitabo gishya cy’Ikinyarwanda cy’Umwaka wa mbere w’Amashuri abanza cyanditswe na REB ku bufatanye na USAID; mu gihe gito iki gitabo kikazatangwa mu mashuri yose ya Leta ndetse n’afashwa na Leta mu Rwanda hose.

Iyo mishinga itatu yasuwe mu kigo cya GS Gaseke ni; Itegure gusoma ukorana n’abana bato bakiri mu mashuri y’inshuke, aho batangira gutozwa gusoma neza ibitabo binyuranye mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Uyu mushinga w’igerageza ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa USAID, REB, UNICEF na VSO, ukorera mu Mashuri y’Inshuke y’umwaka wa gatatu agera kuri 80 mu Rwanda hose.

USAID Soma Umenye, ukorera mu Mashuri abanza, kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu kandi ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na REB. Ikorana n’Amashuri yose ya Leta ndetse n’Afashwa na Leta mu Rwanda. Ikaba ifite intego yo kuzamura ubushobozi bwo gusoma ku bana bagera nibura kuri miliyoni.

Haei kandi na Mureke Dusome, ukorera mu muryango (community). Ni uburyo bumwe Minisiteri y’Uburezi na USAID bakoresha mu kwimakaza no gushyigikira umuco wo gusoma mu Rwanda hose. Uyu mushinga ugashyiraho imikoranire hagati y’ishuri n’Umuryango ngo bagire uruhare mu myigire y’Abana, ukanakora ibikorwa bigamije kuzamura mu bwiza no mu bwinshi umubare w’ibitabo by’Ikinyarwanda bigenewe abana kandi ikongera ahantu abanyeshuri bashobora guhurira bagasoma igihe batari ku Ishuri.

Minisitiri w’Uburezi na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda basuye iyi mishinga uko ari itatu mu mashuri 2 aho beretswe uburyo bukoreshwa mu kwigisha. Basuye kandi n’Abanyeshuri bari mu matsinda clibs) yo gusoma hanze y’ikigo, aho abana n’ababyeyi babo ndetse n’abagize umuryango Nyarwanda muri rusange bahurira hamwe ngo bateze imbere gusoma no kwandika kandi mu buryo bunezeza.

IZABAYO Jean Aimé Desiré