Ababyeyi baha abana ibihano bibabaza umubiri baraburirwa

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana (Children’s Voice Today-CVT) uragira ababyeyi inama yo guhana abana mu buryo bukwiye birinda kubaha ibihano bibabaza umubiri kuko bibatera ibibazo aho kubashyira ku murongo.

Uyu muryango ubwira ababyeyi n’abafite aho bahuriye n’abana ko hari uburyo bwo kubahana babaganiriza mu buryo bukwiye. Babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’abakuriye inzego zitandukanye zifite aho bahurira no kurengera abana giherutse kubera mu karere ka Burera.

Muri rusange nta bushakashatsi bwari bwakorwa n’uyu muryango ku bijyanye n’ibihano bibabaza umubiri bihabwa abana ariko ngo birahari nk’uko byemezwa na Nsengumuremyi Omar Tonny , Umuyobozi w’umuryango Children’s Voice Today.
Avuga ko hari uburyo abana bakwiye guhanwamo; ni ukuvuga ukubaganiriza ubereka inzira nziza, kuko ngo iyo umwana abitojwe akiri muto bimufasha kuzamuka neza, nta guhangabana bikanamutegura kuri ejo hazaza he n’ah’igihugu cye.

Akomeza avuga ko ubu butumwa atari ubwo kwihererana.

Ati “Twazinduwe no kuganira ku bibazo bimwe na bimwe abana bagenda bahura nabyo, cyane ku bihano bahabwa byangiza umubiri n’ibibatesha agaciro, tunagira ngo tubahe n’ubutumwa bazasangiza abandi bugamije kurinda abana bene ibyo bihano. dukwiye rero kurebera hamwe uburyo bwiza twakoresha kugira ngo turere abana bacu,tubahe uburere buboneye hatagize n’umwe uhutazwa bityo umwana akishimira uburenganzira bwe.”

Umukozi w’Akarere ka Burera ushinwe uburez,Musabwa Ewumene, um asaba ababyeyi kwirinda guha abana ibihano nk’ibyo kuko bibangiza.

Ati” Ibihano bikomeretsa umutima cyangwa se ibibabaza umubiri ku mwana twagerageza tukabica burundu cyane ko bifite ingaruka nyinshi cyane ku mwana kandi duhagurutse byacika burundu.”

Ababyeyi babuga ko hari bagenzi babo usanga baha abana ibihano bibabaza umubiri ku buryo usanga ngo hari n’abo birenga cyangwa abatabasha kubyihanganira bava iwabo bakajya mu zindi ngo hari ndetse n’abajya mu muhanda kuko baba babona ababyeyi nta rukundo babafitiye. Ikindi ni uko guhana umwana gutyo bidatuma avugisha ukuri ahubwo ngo bimugira igikange agahora gikanga n’iyo haba ntawe umukanze.

Ku ruhande rw’abana bavuga ko bakwiye gihanwa mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwabo kandi ko nta mwana ukwiye kubyitwaza ngo yigire ikigenge.

Bimwe mu bihano bibabaza umubiri birimo gushyira umutwe hasi agashyira amaguru hejuru, abajya batwikishwa ipasi n’abakoresha babo cyangwa ababakibita intsinga ugasanga umubiri wose wabaye ibikomere. Hari kandi abimwa ibiryo n’ababyeyi babo n’abahabwa ibihano byo gutwara ibintu ugasanga babyihambyeho ki buryo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Uburenganzira bw’umwana bwahagurukije Isi yose. Ingingo ya 37 mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana ivuga ko nta muntu wemerewe guhana umwana birenze cyangwa kumuha ibihano byamugiraho ingaruka. Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo muri 2016 avuga ko kizira gukubita umwana ,kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza, gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.

Mu minsi ishize Ikigo cy Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyasabye abarimu gucika ku bihano bibabaza umubiri baha abanyeshuri bikaba byabasigira ubumuga cyangwa ubusembwa, bitabaye ibyo bakaba batakaza akazi kandi bagakurikiranwa n ubutabera.

Abafite aho bahuriye n’uburengqnzira bw’umwana bunguranye ibi bitekerezo ku bufatanye bwa Children’s Voice Today, Save the Children ku nkunga y’abanyasuwese (Swedish Development Cooperation Agency (sida), binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana (strengthening the Accountable Governance that protects and delivers Children’s rights).

Ku ifoto hejuru: Umwana wo mu karere ka Bugesera watwitswe na se ibiganza abivumbitse mu makara amuziza ko yataye amadarubindi ye.

Ntakirutimana Deus