Pax Press n’imiryango bafatanyije mu gukurikirana urubanza rwa Ngenzi na Barahira basobanuye umwihariko wabyo

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze iminsi bafatanya mu ikurikiranwa ry’urubanza rw’ubujurire bwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi miryango itangaza ko iri gukurikirana uru rubanza ngo irugeze ku Banyarwanda batabasha kugera i Paris mu Bufaransa aho rukomeje kubera, dore ko rwatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2018. Imiryango ya Pax Press, Haguruka, RCN Justice et Memoire, Haguruka na Association Modeste et Innocent (AMI) yabitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 28 Kamena 2018.

Umukozi ukuriye umushinga Justice er Memoire, Me Ntampuhwe Juvens avuga ko ubutabera bwatanzwe uwo buhabwa ntabimenye buba bumeze nk’ubutatanzwe. Atanga urugero ko niba yibwe ibintu nyuma uwabyibye akaburanishwa ndetse agatsindwa ngo kuba nyir’ibintu atamenye ko urubanza rwabaye ndetse ngo asubizwe ibyo yibwe, byafatwa ko nta butabera bwabaye(yabonye) kabone n’iyo rwaba rwarabaye ibyo bintu bigafatwa.

Ni muri urwo rwego bafashe iya mbere mi gufasha abakorewe icyaha b’i Kabarondo no mu Rwanda hose mu kubamenyesha ayo makuru ku rubanza rwa Ngenzi na Barahira.

Akomeza avuga ko uyu mushinga wiyemeje kugeza ku Banyarwanda amakuru y’imabza za Jenoside yakorewe Abatutsi, uhereye ku rwa Ngenzi na Barahira.

Ati “Intego yacu ni ugufasha Abanyarwanda gusobanukirwa imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zibera mu bihugu byo mu mahanga, kure y’u Rwanda, kugirango babashe kubigiramo uruhare. Ikindi ni ugukorana n’inzego bireba kugira ngo ibiva muri izo manza byinjizwe muri gahunda rusange y’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza avuga ko bakorana n’izindi nzego zirimo ubushinjacyaha, Komisiyo yo kurwanya Jenoside n’iy’ubumwe n’ubwiyunge ku gufata imyanzuro ifatirwa mu nkiko zo hanze harebwa uko yazanwa mu Rwanda igashyirwa mu bubiko bw’ahari amakuru ajyanye n’imanza za jenoside.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin avuga ko bohereje umunyamakuru i Paris mu gukurikirana urwo rubanza umunsi ku wundi bagamije kugeza amakuru y’imigendekere yarwo ku Banyarwanda. Uwo munyamakuru ngo azava i Paris urwo rubanza rusojwe.

Iyi miryango kandi yagiye ifatanya mu kuganiriza abatuye i Kabarondo aho Ngenzi na Barahira bakoreye ibyaha mu rwego rwo kubagezaho amakuru no kuganira ku migendekere yarwo, bamarwa impungenge baba bafite ku miburanishirize y’urwo rubanza.

Iyi miryango yahuye n’abaturage bibumbiye mu miryango ihuje abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Ibuka, AERG na GAERG n’iyindi. Yagiye iganiriza abaturage kandi imigendekere y’uru ribanza mu nteko zabo ziba ku wa kabiri wa buri cyumweru.

Uretse urubanza rwa Ngenzi, biteganyijwe ko Abanyarwanda bazagezwaho izindi manza z’abandi Banyarwanda bazaburanira mu Bubiligi nabo ku ruhare bakekwaho muri jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byagarutsweho na Martien Schotsmans ukuriye RCN Justice et Democratie mu Bubiligi. Izo manza zizaba muri 2019 zirimo urwa Kwitonda Bushishi wari Umuahinjacyaha i Butare na Gakwaya Erneste na Nkunduwimye bafatwa nk’abashinze umutwe w’interahamwe wagize uruhare muri jenoside mu mwaka w’1994. Muri iki gihugu kandi ngo hari dosiye z’abakekwaho uruhare muri jenoside zirimo gukorwaho iperereza ku buryo rirangiye zatangira kuburanishwa.

Urubanza rwa Ngenzi na Barahira ruzasomwa tariki ya 6 Nyakanga 2018. Mu gihe batakwishimira icyemezo cy’urukiko bafite uburenganzira bwo kwiyambaza urukiko rusesa imanza mu Bufaransa.

Hejuru ku ifoto : Hugo Jombwe (Chef de Mission RCN Justice et Democratie) iburyo, akurikiwe na Jeanne d’Arc Murekatete wa Haguruka na Albert Baudouin Twizeyimana wa Pax Press, Juvens wa RCN na Martien Schotsmans, Umuyobozi wa RCN Justice et Democratie.

Ntakirutimana Deus