U Rwanda rwasobanuye iby’igitero abitwaje intwaro bongeye kugaba i Nyaruguru

Leta y’u Rwanda ibinyujije ku rwego rwayo rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo yatangaje ko abagabye igitero i Nyaruguru bari bashimuse n’abantu bagakomwa mu nkokora n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Ibyo biri mu itangazo rigenewe abanyamakuru Polisi y’u Rwanda yasohoye kuwa mbere, tariki 2 Nyakanga 2018.

Mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa tanu n’igice (23H30) abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Abo bagizi ba nabi bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.

Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza.

Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugirango abo bagizi ba nabi bamenyekane.

Muri aka kace hari haherutse kwicirwa abantu 2 nabo bishwe mu gitero kimeze nk’iki.Ibyo byatumye tariki ya 20 Kamena uyu mwaka nabwo polisi isohora itangazo rivuga ku byabaye n’icyakozwe.

Rigira riti “Mu ijoro ryakeye kuwa 19 Kamena , mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyabimata mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere.

Barashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.

Banateye kandi muri santeri yubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.

Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.

Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi.

Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.”

Ntakirutimana Deus