Uturere twa Rusizi, Huye,Bugesera, Nyagatare, Gicumbi na Nyabihu twabonye abayobozi basimbura abeguye

Nyuma y’iminsi isaga 40 uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi , Harerimana Frederick yeguye kuri uwo murimo ku mpamvu ze bwite, uyu munsi Njyanama y’aka karere itoreye Kayumba Ephrem kuba umuyobozi wako.

Uretse Rusizi kandi, akarere ka Nyabihu nako kabonye umuyobozi mushya usimbura Uwanzwenuwe Theoneste uherutse kwegura kuti uwo mwanya. Hatowe Mukandayisenga Antoinette.Mu ka Gicumbi hatowe Ndayambaje Felix. Mu karere ka Nyagatare hatowe Mushabe Claudian.

Urutonde rw’aba Meya Batowe

Nyagatare : Mushabe Claudian
Rusizi : Kayumba Ephrem
Gicumbi: Felix Ndayambaje
Huye: Sebutege Ange
Bugesera : Mutabazi Richard
Nyabihu : Mukandayisenga Antoinette

Mukandayisenga

Ephrem Kayumba watsinze uwo bahataniraga uwo mwanya ari we Kajigo Juma ku majwi 288 kuri 26 yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, umwanya yari amazeho amezi 14.

Ephrem Kayumba yavukiye mu kagari ka Shara,umurenge wa kagano mu karere ka Nyamasheke, akaba afite imyaka 39. Kayumba Ephrem abaye meya wa gatanu uyoboye akarere ka Rusizi mu gihe kitarenze imyaka 12. Imbere ye hari ba meya Turatsinze Jean Pierre (2006-2011), Sindayiheba Fabien (2011-2012),Nzeyimana Oscar(2012-2016) na Harerimana Frederick (2016-2018). Ubusanzwe utorewe kuba meya aba afite manda y’imyaka itanu. Kayumba Éphrem afite impanyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko no mu icungamutungo.

Mbere y’amatora yabanje kurahira nk’umujyanama w’umurenge wa Muganza, na nyuma y’amatora arahira nk’umuyobozi w’akarere.

Hejuru ku ifoto: Kayumba Ephrem watorewe kuyobora Rusizi.

Ntakirutimana Deus