Umurage wa Magufuli,gihamya ko ushobora guhindura igihugu mu myaka itanu

Perezida John Magufuli yashimangiye umurage we, agaragaza neza ko hamwe n’ubuyobozi bushikamye, bishoboka guhindura igihugu ku buryo burambye.

Kuva mu ntangiriro, Magufuli yari azi ko gukemura ibibazo bya guverinoma bidahwitse, kugabanya amafaranga yakoreshejwe nabi, no kwagura umusoro bizagirira igihugu umutungo uhagije ukenewe mu kuzamura ubukungu.

Nyuma gato yo gutangira imirimo ye mu mpera z’umwaka wa 2015, yahagaritse ibirori by’umunsi w’ubwigenge kandi ategeka amafaranga yose yateganijwe muri iki gikorwa azakoreshwa mu kwagura igice cy’umuhanda munini i Ubungo wari uzwiho gufunga umujyi munini wa Dar es Salaam. Iki gikorwa cyarashimwe cyane.

Mu myaka itanu gusa ayoboye, umushinga ukomeye wa Magufuli w’imibereho n’ubukungu ahanini uterwa inkunga n’umutungo w’imbere mu gihugu, wazamuye Tanzaniya iva mu rwego rw’ibihugu bikennye ijya mu bifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2019, nyuma y’imyaka ine atangiye ibyo kongera igipimo cy’ubukungu (Gross National Per Capita – igipimo cy’ibikorwa by’ubukungu bytaumye igipimo kiva ku $ 1.020 kigera ku $ 1080 hagati ya 2018 na 2019 kigera aho cyinjiza amadolari 1036.

Magufuli yaguye umusoro kandi ashyiraho ingamba zo kubahiriza imisoro mu bucuruzi buciriritse n’ubuto kugira ngo umwenda igihugu cyari gifite ugabanuke,  ku bicuruzwa biva mu gihugu biri munsi ya 40%, biri hasi cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu cyumweru cye cya mbere ku butegetsi mu Gushyingo 2015, Magufuli yahagaritse ingendo zose z’amahanga ku bakozi ba Leta. Iki cyemezo cyafashije kuzigama igihugu miliyoni 430 z’amadolari hagati y’Ugushyingo 2015 kugeza mu Ugushyingo 2016 nk’uko raporo ya banki nkuru yabitangaje mu ntangiriro za 2017.

Umutungo nk’uwo ni wo gihugu cyakoresheje mu gutanga uburezi ku buntu, kuzamura umushahara ku barimu ndetse n’abakozi ba Leta.

Kubera ko amabuye y’agaciro muri Tanzaniya atanga hafi 4 ku ijana mu mutungo mbumbe w’igihugu (GDP), Magufuli yahise ahindura ingamba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bwa mbere, mu kwirukana minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura amabuye y’agaciro  nyuma y’iperereza ryerekanye ko ubucukuzi bwa Acacia – imwe mu masosiyete akomeye ku isi yohereza amabuye y’agaciro ku isi itaratangazaga neza ibyerekeranye n’umusaruro ibona inohereza mu mahanga. Isosiyete (Acacia) yaje gucibwa umusoro w’amadolari miliyoni 190 kubera amakosa yakoze mu gihe cy’imyaka 17 .

Yifashishije inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, Magufuli yakoze byinshi muri ubu bucukuzi burimo kongerera agaciro zahabu y’icyo gihugu bituma uru rwego rugira ingaruka zikomeye ku bijyanye n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Mu mwaka wa 2015, guverinoma ya Magufuli yakuyeho amafaranga y’ishuri ku biga mu yisumbuye ya Leta, bituma umubare w’abanyeshuri wiyongera kandi wongera abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye, aho abajyagamo gusa bari 52%.

Hariho byinshi byagezweho Magufuli  muri manda ye yimyaka itanu, harimo gusubukura ubwikorezi mu gihugu , kwagura ikibuga cy’indege, gukwirakwiza amashanyarazi, guteza imbere ubwikorezi rusange n’ibindi.

N’ubwo abamunenga bamushinje kuba aniga ubwisanzure  bw’itangazamakuru, ibyo yagezeho byashizeho urufatiro rukomeye rwo guhindura ubukungu burambye kandi niba bikomeje, Tanzaniya irateganya gukomeza gutera imbere.

Ibyo Magufuli yakoze  ni umurage urambye asize , ndetse ni ubutumwa bukomeye asize  bwerekana ko muntu ashobora gukora byinshi  mu myaka itanu mu gihe afite igihugu cye ku mutima.