Ni iki abanyafurika bakwigira kuri Magufuli?

John Pombe Magufuli, bamwe bamwita umubyeyi w’igihugu, abandi tingantinga[umukozi wa cyane, izina yahawe kubera kuyobora gahunda yo gukora imihanda ubwo yari minisitiri w’ibikorwa-remezo], abandi bamwita umunyagitugu, ariko muri rusange yabaye umugabo wasize isomo rikomeye ku batuye Isi, mu gihe cy’imyaka itanu amaze ayobora Tanzania.

Mu gihe cy’imyaka itanu, umwana wujuje iyo myaka aba yiga mu mashuri y’ikiburamwaka/ y’incuke [gardienne/ nursery] ataragera mu abanza, ni igihe gito ariko kitabujije Magufuli guteza imbere umuturage, kumusigira icyizere, gutunga itoroshi ye ahari icuraburindi no kuvangura amasaka n’amasakaramentu.

Magufuli akigera ku butegetsi yavanyeho akayabo abayobozi bajyaga basiga muri hoteli z’imahanga bagiyeyo mu nama, ategeka ko ingendo bakoraga zihagarara, inama Tanzania yatumiwemo ikajyamo ambasaderi uyihagarariye muri icyo gihugu.

Yahagaritse ingendo z’abayobozi mu mahanga

Mu cyumweru cye cya mbere ku butegetsi mu Gushyingo 2015, Magufuli yahagaritse ingendo zose z’amahanga ku bakozi ba Leta. Iki cyemezo cyafashije kuzigama igihugu miliyoni 430 z’amadolari[ ni ukuvuga hafi icya kane cy’ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka umwe] hagati y’Ugushyingo 2015 kugeza mu Ugushyingo 2016 nk’uko raporo ya banki nkuru yabitangaje mu ntangiriro za 2017.

Umutungo nk’uwo ni wo gihugu cyakoresheje mu gutanga uburezi ku buntu, kuzamura umushahara ku barimu ndetse n’abakozi ba Leta.

Yarwanyije ibyo yabonaga ari ugusesagura

Nyuma gato yo gutangira imirimo ye mu mpera z’umwaka wa 2015, yahagaritse ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge- ku nshuro ya mbere mu myaka 54 yari ishize, ategeka ko kuri uwo munsi hakorwa umuganda wo gukora isuku.

Yanategetse ko amafaranga yose yateganijwe muri iki gikorwa azakoreshwa mu kwagura igice cy’umuhanda munini i Ubungo wari uzwiho gufunga umujyi munini wa Dar es Salaam. Iki gikorwa cyatanze umusaruro ufatika utagera ku batuye iki gihugu gusa ahubwo ugera no ku bahagana.

Yarwanyije ibyo yabonaga ko ari ugusesagura, akuraho ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge – ku nshuro ya mbere mu myaka 54 yari ishize ibyo birori biba. Ahubwo, ategeka ko habaho umuganda wo gukora isuku, agaragara yandujwe no gutoragura imyanda ku nyubako y’ibiro bya perezida.

Yavumbuye abakozi ba baringa n’abasiba akazi ka leta

Ku munsi we wa mbere na mbere ku butegetsi, yatanze ubutumwa bwo kuburira mu buryo bukakaye ko atazihanganira ibyari byarabaye akamenyero ku bakozi ba leta byo gusiba akazi uko bishakiye.

Icyo gihe yari yasuye ibiro bya minisiteri y’imari, abaza aho abatari bari ku kazi baherereye.

Yanacishije umweyo mu bihumbi by’abiswe “abakozi ba baringa” – abahembwaga kandi batabaho imishahara yabo igafatwa n’abandi bantu – abakura mu bo leta yahembaga.

Yanirukanye, ku mugaragaro, abategetsi yafataga nk’abamunzwe na ruswa cyangwa badatanga umusaruro. Rimwe na rimwe, ibi yabikoreraga kuri televiziyo ako kanya birimo kuba.

Magufuli mu ndege yagenze ahagenewe ab’amikoro make

Magufuli wavanyeho ingendo ku bayobozi bo muri leta ye, yagiye akora n’utundi dushya, turimo gukora ingendo nke mu mahanga, n’aho agiye agakoresha amikoro make. Urugero ni uko amara gutorwa yagiye mu Rwanda akoresheje imodoka. Nyuma yagiye muri Uganda agenda mu ndege ya Air Tanzania, ariko nabwo agenda mu ndege yicaye ah’abafite amikoro make bagenda(economy class).

Magufuli mu ndege

Magufuli yasize umurage ukomeye kurusha uwa benshi bamubanjirije

Uwagereranya Magufuli ntiyamurutisha Mwalimu Julius Nyerere wagize uruhare runini mu bwigenge bw’iki gihugu, akanunga abanya-Zanzibar na Tanganyika, ariko ibikorwa bye byagiye biruta ibya benshi mu bandi bamubanjirije.

Magufuli yarwanyije ruswa yavugwaga mu mitegekere ya Tanzania, by’umwihariko azana uburyo bwo kwifashisha imisoro iva imbere mu gihugu mu bikorwa bigiteza imbere birimo kubaka amashuri, ibitaro n’ibindi.

Iyi ruswa kandi yavugwaga muri sosiyete Acacia Mining ltd, imwe mu zikomeye ku Isi yacukuraga amabuye y’agaciro muri icyo gihugu, ayihanira igihe cy’imyaka 17 yari imaze ikora amakosa nkana mu bijyanye no gusora, yirukana  bamwe mu baminisitiri n’abandi bayobozi bakingiraga ikibaba iyi sosiyete n’ibindi bibazo byari mu bucukuzi bw’iki gihugu, zahabu yongererwa agaciro.

See the source image
Magufuli yakoze ibikorwa bituma yitwa Tingatinga

Muri icyo gihe kandi iyo zahabu yatwarwaga imahanga mu cyitwa umucanga wajyanwagayo, ariko Magufuli avumbura ibyayo abishyira ku murongo.

Mu mwaka wa 2015, guverinoma ya Magufuli yakuyeho amafaranga y’ishuri ku biga mu yisumbuye ya Leta, bituma umubare w’abanyeshuri wiyongera kandi wongera abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye, aho abajyagamo gusa bari 52%.

Hariho byinshi byagezweho Magufuli muri manda ye yimyaka itanu, harimo gusubukura ubwikorezi mu gihugu , kwagura ikibuga cy’indege, gukwirakwiza amashanyarazi, guteza imbere ubwikorezi rusange n’ibindi.

Imiyoborere ya Magufuli yatumye mu  2017, umwarimu wa kaminuza wo muri Kenya agera aho asaba ko Afurika ikorerwa icyo yise “Magufulication”, mu rugendo yari yakoreye kuri Kaminuza ya Dar es Salaam. Ucishirije mu Kinyarwanda yasabaga ko Afurika ihindura imitegekere ikaba nk’iya Magufuli.

Umuhate wa Magufuli wo guteza imbere igihugu watumye igihugu kiva mu bikennye kijya mu bifite ubukungu buciriritse.