COVID-19: Papa yagabanyije umushahara w’aba-Karidinali

Papa Francis yategetse ko aba-Karidinali n’abandi bakozi imishahara yabo igabanywa mu gihe Vatican ihanganye n’ubukungu bwifashe nabi kubera iki cyorezo.

Aba-Kardinali imishahara yabo izagabanywaho 10% guhera mu kwezi kwa kane, nk’uko Vatican ibivuga.

Bikekwa ko ubusanzwe babona hejuru ya €5,000 (ni asaga miliyoni 5.7 Rwf) ku kwezi kandi kenshi bakaba mu macumbi bafashwa kwishyura.

Uyu mwaka Vatican iteganya kuzabura miliyoni €50. Ibyo yinjizaga byazahajwe cyane n’ifungwa ry’inzu ndangamurage n’ibindi bikurura abakerarugendo kubera iki cyorezo.

Mbere Papa Francis yatangaje ko adashaka kwirukana abakozi muri ibi bihe ubukungu bumeze nabi.

 

Ishusho y'urubuga rwa Sait Pierre i Vatican mukwa gatatu 2020

I Vatican wahasangaga abantu benshi bagiye kuhasura/GETTY IMAGES

Mu ibaruwa yanditse mu gitaliyani yo kuwa gatatu, Vatican yamenyesheje itegeko rigabanya imishahara guhera tariki 01 z’ukwezi kwa kane.

Abapadiri n’abandi bakozi bahoraho imishahara yabo izagabanywaho hagati ya 3% na 8%, na gahunda ziba ziteganyijwe zo kuzamura imishahara zirahagaritswe kugeza mu kwa gatatu 2023.

Iyo baruwa ivuga ko “Uyu munsi guteganya ubukungu bw’ahazaza, mu byemezo bisaba harimo gufata imyanzuro ireba imishahara y’abakozi”.

Isobanura kandi ko ibyo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 “cyagize ingaruka ku hakomoka imari ya ‘Holly See’ na Leta ya Vatican”.

Holy See ni urwego rw’ubutegetsi bwa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Papa Francis atura igitambo cya Misa muri Basilika ya Mutagatifu Petero kuwa 14 - 03 - 2021

Papa Francis yagiye avuga ko ashaka ko imicungire y’umutungo wa Vatican ibamo umucyo/GETTY IMAGES

Iyi baruwa ivuga kandi ko iryo gabanya riri gukorwa “mu ntego yo kurengera imirimo ihari”.

Abanyamakuru i Vatican bavuga ko iyo ari imirimo y’abakozi badahoraho Papa ari kugerageza kurengera.

Aba-Kardinali benshi bakorera i Vatican baba i Roma muri za ‘apartments’ zihendutse bafashwa kwishyura. Abapadiri n’ababikira benshi bakora i Vatican bo baba mu nzu z’imiryango ya Kiliziya bikabarinda ikindi ikiguzi.

Cardinals at St Peter's Basilica on February 17, 2021 in Vatican City

Aba-Kardinali benshi i Vatican baba mu nzu bafashwa kwishyura/GETTY IMAGES

Ku rundi ruhande, abakozi badahoraho ba Vatican nk’abapolisi, abakora isuku, n’abandi, baba i Roma bakagorwa n’ubuzima buhenze bwaho. Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umuvugizi wa Vatican avuga ko benshi muri bene abo bakozi batazagerwaho n’iri gabanuka.

Ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero no ku nzu ndangamurage za Vatican harafunzwe cyangwa hafungurwa igice mu gihe kinini umwaka ushize kubera iki cyorezo.

Vatican yari yizeye kongera gufungura inzu ndangamurage muri uku kwezi ariko amategeko mashya ya ‘guma mu rugo’ asobanuye ko bakomeza kuzifunga.

Ibyo Vatican yinjiza biteganyijwe ko bizagabanukaho 30% muri uyu mwaka uhereye mu 2020.

Umwaka ushize, Papa yasohoye itegeko rishya ryo gukorera mu mucyo mu bikorwa by’imari ya Vatican. Hari nyuma y’ibyavuzwe by’inyerezwa ry’umutungo wa banki ya Vatican no kuwucunga nabi.

 Ivomo:BBC

The Source Post