Umunyarwandakazi arahatanira kuba umudepite ngo ijwi rye rigere kure

Umunyarwandakazi uturuka i Nyaruguru ari guhatanira kuba umudepite ngo ijwi rye rigere kure, akore ubuvugizi ku bibazo abona byugarije igihugu nyamara byakemuka mu gihe buri wese ahagurutse.

Uwo ni Mukamabano Agnès ukomoka mu murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arahatanira kuba umudepite kugirango ijwi rye rigere kure. Arifuza kujya akora ubuvugizi mu kurwanya imirire mibi yugarije abana mu Rwanda no gufasha igihugu gutera imbere biciye mu mategeko . Izi ni inzozi afite kuva kera.

Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko yavukiye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru. Arubatse afite umugabo n’abana 2. Avuga ko nubwo avuka mu cyaro bitamubuza uburenganzira bwo gukorera igihugu cyose aramuste abaye umudepite. Ati ” Kubera ko nkunda igihugu cyanjye nkumva nshaka ko u Rwanda rugera aheza. Ndashaka gutanga umusanzu wanjye kugirango nshobore kugira uruhare mu gukurikirana ibikorwa bigenewe abanyarwanda, mu gutora amategeko ababereye, ndetse no gukurikirana ibibazo by’abaturage”.

Kuri we yumva ijwi rye ritahera i Nyaruguru gusa.

Yongera ho ko naramuka ageze mu nteko azihatira gukurikirana ko bya bikorwa bigera ku baturage nkuko byateganijwe binyuze mu buvugizi. Arifuza kugira uruhare mu gutora amategeko koko abereye wa muturage kugirango ashobore kugira igihugu cyiza. Arifuza kandi kuzajya yegera baturage kenshi akumva ibindi bibazo byabo kuko yifuza kuzaba intumwa ya rubanda yukuri.
Avuga ko Nyaruguru yahatorejwe guhangana n’ibibazo byugarije u Rwanda. Ibyo avuga ko azahagurukira birimo icy’imirire mibi kitagombye kuba kikigaragara. Ariko na we akaba ashaka gushyira ake kuko imirire mibi mu bana ituma igihugu gitakaza imbaraga n’ubwenge bw’abana bacyo bagomba kuzakoresha bagiteza imbere.
Afite ubunararibonye bumuha amahirwe yo guhatana
Kuri we ngo gutangira nirwo rugendo, ni cyo gituma adacika intege mu gihe yiyamamaza, dore ko aho yagiye ahatana hose yatsinze.

Ati “Niyamamaje njya kujya mu nama y’igihugu y’abagore. Nabonye ari byiza bimpa imbaraga zo kuba nakora n’ibindi byisumbuyeho. Ubusanzwe ndi n’umuyobozi w’ishuri, mba n’umuyobozi w’umuryango RPF mu murenge wa Ngera. Bituma ngira umwanya munini; ngira gahunda yo gukorera igihugu .”

Kuri we iyo mirimo yakoze imuha ingufu zo kuba yaba depite mwiza wakwizerwa.
Yabaye Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru. Ni urugendo rurerure yakoze kugirango ave aho bamwe bita mu cyaro, agere kuri izo nshingano zose.
Icyo cyizere yagiye agirirwa ni cyo ashaka kwifashisha ngo ijwi rye rigere kure i Kigali no mu Rwanda hose ari umudepite. Arasaba gutorwa kuko yumva azatanga umusanzu we mu kuzuza inshingano zinteko arizo gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kuvugira abaturage.

Ubushake n’umurava abikomora he?

Mukamabano avuga ko usanga bitorohera umuntu kuba yatekereza kugera kuri iyo ntera yo gukorera rubanda nk’umugaragu w’abaturage, ariko ngo inzozi yifitemo.
Ati ” Ni inzira ikomeye kugirango umugore nkanjye ashobore gutinyuka agere kuri iyi ntera. Icya mbere umuntu abanza kubyiyumvamo mu mutima.Numvise mbishaka ndetse ngerageza no kubikangurira abandi bagore nk’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu yabo mu karere ka Nyaruguru. Urumva ko ngomba kuba njyewe ubwanjye mbyumva kandi mbyiyumvamo nkabona kubishishikariza abandi, kuko ntawutanga icyo adafite.”

Ntakirutimana Deus