Muko: Ibikorwa bamaze kugezwaho na FPR bituma bazirikana icyo basabwa
Bamwe mu batuye Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze baravuga ko basabwa gutora FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite kandi ko babyiteguye bakurikije ibyo yabagejejeho.
Muko ni umurenge urimo ibikorwa remezo bitandukanye birimo Urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II, umuhanda wa kaburimbo Musanze-Vunga, amashuri abanza muri buri kagari, Ikigo nderabuzima n’ikigo nyunganirabuzima mu tugari tubiri tw’uyu murenge.
Ibyo bikorwa byagarutsweho na Munyandamutsa Ephrem, ushinzwe ibikor2a byo kwamamaza FPR Inkotanyi muri aka karere, hari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cy’uyu muryango muri uyu murenge ku Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2018.
Munyandamutsa avuga ko ibyakozwe ari byinshi kandi bigikomeza. Ati ” Urebye ibikorwa byinshi byarakozwe, ariko ntibizahagarara kuko Umuryango FPR Inkotanyi uhora urajwe ishinga no guteza imbere Abanyarwanda, niyo mpamvu twabasezeranyije ko tuzabakorera n’ibindi biruseho.”
Yongeraho ati ” Muri Muko bageze kuri byinshi nk’uko byagaragajwe n’abatanze ubuhamya. Hatunganyijwe imihanda utugari twose tugerwaho, umurenge ni nyabagendwa.
Ati ” Abadepite ba FPR Inkotanyi nibaba benshi mu nteko bazatora amategeko meza ababereye, atuma mutera imbere nk’uko isanzwe ibigenza. Murasabwa mwese gutora Umuryango wacu tugakataza mu iterambere.”
Ntakirutimana Deus