Muhanga: Uwahamijwe ibyaha bya jenoside yafashwe yarahinduye amazina

Yakatiwe imyaka 15 y’igifungo mu mwaka wa 2008 yitwa Ndayambaje Gervais none mu ndangamuntu ye handitsemo Ndagijimana Gervais.

Uyu mugabo avuka mu Murenge wa Rongi mu kagari ka Gasagara umudugudu wa Kidahwe, yaraye afashwe n’irondo saa yine z’ijoro ku wa Gatanu tariki ya 24  Kanama 2018 nk’uko ubutumwa bwahererwkanyijwe n’inzego z’ibanze mu karere ka Muhanga bubigaragaza.

Amaze gutabwa muri yombi

Bukomeza bugira buti ” Bamuzanye ku murenge atweretse ibyangombwa dusanga yahinduye amazina aho afite indangamuntu yanditsemo Ndagijimana Gervais. Kuva yahunguka ava muri Congo yiberaga Nyamasheke, yakatiwe na Gacaca imyaka 15,akaba ari bwo yarakigaruka muri Gasagara ,ubu tugiye kumushyikiriza polisi ya Kiyumba.

Uko agaragara ku ndangamuntu

Uyu mugabo ashobora kuburana kuri ibi byaha yahamijwe adahari, cyangwa agafungwa iyi myaka 15.

Inkuru turacyayikurikirana…..