U Rwanda rwahakanye ko ruri kugirana ibiganiro n’u Burundi bigamije kubyutsa umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezeckiel Nibigira yatangaje ko iki gihugu kiri kugirana ibiganiro n’u Rwanda mu ibanga mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.
Ibi ariko byamaganiwe kure na Leta y’u Rwanda mu nyandiko y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba Olivier Nduhungirehe kuri konti iri ku rubuga rwa Twitter.
Nibigira yabivuze nyuma y’umubonano wo mu ibanga yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi bari kumwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga.
Uko kubonano kwari kugamije ahanini kumenyesha abo bahagarariye ibihugu uko ibintu byifashe, aho yavuze ko Leta y’u Burundi yiteguye kwitabira ibiganiro igirana n’abayirwanya. Yongeyeho uko ibyo biganiro ari byo bya nyuma bibereye hanze y’u Burundi leta izitabira.
Abajijwe ku kiri gukorwa  kugirango imibanire y’u Burundi  n’u Rwanda n’u Bubiligi yongere kuzahuka , Nibigira yemeje ko hari intambwe imaze guterwa n’ibiri gukorwa mu ibanga kugira ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bitorerwe umuti.
Ibyo avuga ariko byahakanywe na Nduhyngirehe abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter ubwo umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yasaba n’ubikomozaho.
Ati ” Nakubajije ikibaazo cyoroheje. Byabereye hehe kandi ryari? Icyo nshobora kongeraho ni uko nta muntu wo mu Rwanda wigeze ugira uruhare mu kiganiro na kimwe n’abategetsi b’u Burundi( hagamijwe iki?) Nta n’umwe! ayo rwose ni amakuru y’ibihuha. Ariko aba banyamakuru Mana yanjye…”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’u Bubiligi wajemo agatotsi muri 2015 ubwo perezida Pierre Nkurunziza yitoreza manda yatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakora imyigaragambyo yo kwamagana uko kwitoza kwe, basibanura ko bitubahirije amasezerano y’amahoro ya Arusha n’Itegeko Nshinga byagenaga ko mu Burundi perezida atarenza manda ebyiri.
Mu gihe cy’imyigaragambyo u Burundi bushinja ibihugu byombi gufasha abigarahambya ngo bashakaga guhirika ubutegetsi no gucumbikira abashatse guhirika ubwo  butegetsi mu 2015.
U Rwanda ntirwahwemye guhakana ibyo rushinjwa n’u Burundi.
Nyuma yaho u Burundi bubicishije kuri Ambasaderi wabwo muri Loni, bwatangaje ko u Rwanda rwiriza ko ngo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara atari byo.
Iyi mvugo u Rwanda rwise ko ari ugupfobya iyi jenoside, rwayamaganiye kure.
Ntakirutimana Deus