Musanze: Abagenzi barataka kwibwa, ab’intege nke baratabaza

Abantu batandukanye bategera imodoka  muri gare ya Musanze barataka kwibwa cyane abagana mu Kinigi.

Ku Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2018, abagabo batatu batatse ko bibwe amafaranga. Uwa mbere yatatse ko yibwe ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ahagana saa saba, nyuma undi ataka 17 n’uwa 18 wabitatse nyuma ye.

Mbere yaho kandi Umunyamakuru wa The Source Post yiboneye abagiye bataka kwibwa telefoni cyane ku bategera imodoka muri iyi gare berekeza mu Kinigi.

Ibo ahanini biterwa n’umubyigano w’abagenzi nyuma y’uko bamwe mu bari bafite imodoka zikora muri iki cyerekezo (Musanze-Kinigi) bahagarikiye kuherekeza kubera impamvu zitandukanye, imodoka zikaba nke.

Usanga mu minsi imwe n’imwe ahagana mu ma saa kumi abagenzi aba ari benshi, ariko imodoka zerekeza mu Kinigi zigira mu bindi byerekezo.

Abazitwara bavuga ko muri ako gace hari abantu baregana bikaba ari ukubahima. Usanga ahagana saa moya n’igice, abashoferi bafatanyije n’abakarasi bo muri gare baca umugenzi amafaranga 400 cyangwa 500 nyamara tie yagenwe n’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA), ari amafaranga 220. Nyuma ubuyobozi bwa gare bwaje kumvisha abaturage ko 220 ari make, bumvikana 300 ariko usanga abo bashoferi baca 400 mu mugoroba.

Iyo imodoka zibaye nke usanga abafite imbaraga batanguranwa mu ibonetse, idakunda no guparika ahabigenewe, ab’imbaraga nke barimo abakecuru n’abasaza, abagore batwite n’abafite abana bagasigara, ugasanga batashye igicuku kiniha nabwo baciwe ya 400.

Hari abashoferi bavuga ko bavanye imodoka mu muhanda kubera ngo imisoro bavuga ko ihanitse n ‘abagiye mu bindi byerekezo bavuga ko babonamo inyungu iruseho.

Hari bamwe bagaragariza ikibazo ubuyobozi bwa gare ugasanga ntacyo bubikozeho.

Gusa ku  Cyumweru tariki ya 26 Kanama ahagana saa kumi n’ebyiri, ubuyobozi bwa gare bwafashije abantu benshi baganaga muri icyo cyerekezo butegeka imodoka za RFTC zikorera mu bindi byerekezo gutwara abo bagenzi, bunabafasha gutonda imirongo hirindwa ibyo bibazo by’ubujura no gutwara abafite intege.

Ifoto : Interineti.

NT. D.