Green Party irasezeranya kuvugurura imyubakire yoroheye Abanyakigali, rukarakara

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, DGPR riratangaza ko nirigera mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko abantu boroherezwa ku bijyanye n’imyubakire ijyanye n’ubushobozi bwabo.

Uwizeyimana Marie Aimee, umwe mu bakandida depite ba Green Party ukunze kwamamaza iri shyaka mu turere dutandukanye yavugiye mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro ku wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, ibyo bazanoza mu bijyanye n’imyubakire. Ni mu gihe kuri uyu munsi iri shyaka ryaniyamamaje mu Murenge ya Juru mu karere ka Bugesera.

Uwizeyimana avuga ko abizi ko muri ako gace ka Gahanga hari abagorwa no kubaka kubera ko badafite ubushobozi busabwa, avuga ko nibabatora bakagera mu nteko bazabakorera ubuvugizi nabo bakabasha kubaka.

Ati ” Turabizi ko hano ibijyanye n’igishushanyo mbonera n’imyibakire ari ikintu gihangayikishije abaturage. Nka Green Party tuzabavuganira ku buryo umuturage yubaka bijyanye n’ubushobozi bwe. Icyo musabwa gusa ni ukudutora kuko tubafitiye imigambi myiza kandi myinshi.”

Akomoza ko hari ibice basaba ko abaturage bubakisha amatafari ya rukarakara ariko akomeye yabumbwa mu buryo bugenwe bakumvikanaho. Atanga urugero ko mu gihe rukarakara ishyizwemo ibyatsi byinshi igatsindagirwa ku buryo yitaweho yaruta amatafari akunze gukoreshwa bita block ciment (soma buloke sima).

Kuri iyi ngingo kandi Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude avuga ko bizashyirwa mu bikorwa bahera ku gusaba ko igishushanyo mbonera kerekana ahagomba kubakwa inzu gihindurwa, kuko ngo n’ubusanzwe gisanzwe gisubirwamo, ndetse n’ubu biri gutekerezwaho.

Ibyo ngo byafasha ko hari ibice byubakwamo inzu zisaba ibikoresho bikomeye, ariko hakabaho iziri hagati ndetse n’iziciriritse zubakishije rukarakara ariko yabumbwe mu buryo butuma itakwangirika.

Abatuye muri Kicukiro mu bice byakaswemo ibibanza usanga bataka ibijyanye no kubaka bavuga ko bihenze. Bamwe bavuga ko ufite nka miliyoni 10 atakubakira inzu mu bice nka Gahanga babona atari mu mujyi cyane, bagasaba koroherezwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) gitangaza ko mu mwaka wa 2012 hari inyigo yakozwe igaragaza ko mu Rwanda hakenewe inzu ziciriritse ibihumbi 560 ngo abantu bature neza, icyakora ngo bari kongera kugenzura ngo barebe izikenewe kuri ubu.

Muri 2017, inzego zifite aho zihuriye n’ubwubatsi mu Rwanda zasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku bikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda, cyane cyane ibyakoreshwaga mu buryo gakondo, kugira ngo ibishobora kongererwa agaciro bikorwe hagamijwe kugabanya igiciro cy’inzu ziciriritse. Icyo gihe zakomozaga ku matafari ya rukarakara.

Ntakirutimana Deus