Kimonyi: Biteze kubyaza umusaruro inganda FPR igiye kubegereza

Kimonyi mu karere ka Musanze, hari agace kahariwe inganda, ndetse umwe mu bashoramari yemeje ko azahatangiza uruganda runini rwa sima, abaturage biteze kubyaza umusaruro izo nganda, bagashimira FPR Inkotanyi ikomeje kubegereza ayo mahirwe.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2018, Umuryango FPR Inkotanyi wakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza, aho ku rwego rw’akarere ka Musanze byabereye mu Murenge wa Kimonyi.

Abaturage bavuga ko hari aho bageze ku bijyanye no kwiteza imbere, nyuma yo kwegerezwa ibikorwa remezo, birimo umuhanda ucamo imodoka zijya gupakira amabuye muri uyu murenge.

Ibi bikorwa bitanga akazi ku batuye muri uyu murenge cyane urubyiruko rwatangarije The Source Post ko byatunye rutera imbere, biciye mu kugura amatungo magufi ndetse n’amanini mu mafaranga bavana muri ibyo bikorwa.

Ababyeyi bishimira ko begerejwe ikigo nderabuzima bakabyarira hafi nyamara mbere byarabagoraga kugera kwa muganga bitewe n’imihanda n’ibindi.

Kuba muri uyu murenge hari agace kahariwe inganda, bavuga ko ari ayandi mahirwe akomeye begerejwe azabafasha kwiteza imbere.

Habimana Theogene uhatuye ati ” Inganda zizadufasha muri byinshi, tuzaba tubonye imirimo, muri make FPR yadukoreye byiza tubonye imirimo. Nzashakamo akazi amafaranga bazampa nyabitse muri koperative Umurenge Sacco, nibiba ngombwa nsabe inguzanyo nshake umushinga nakora wanteza imbere.”

Akomeza avuga ko kwegerezwa sima ntibajye kuyishaka kure bizatuma bayigura kuri make bakubaka inzu zigezweho, abandi ikabafasha gusana izo bari bafite bigatuma bagira ubuzima bwiza  kuko bazaba batuye heza.

Urubyiruko rwo muri aka gace ruvuga ko rutindiwe n’ayo mahirwe rwegerejwe. Mu gihe inganda zizaba zatangijwe muri ako gace ngo babona bazahabona imirimo itandukanye izabateza imbere, bakazasaza babayeho neza.

Niyobyimana Jaqueline ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza FPR Inkotanyi muri aka karere avuga ko aya mahirwe Giverinoma y’u Rwanda yegereje Abanyarwanda azabafasha kwiteza imbere cyane abo muri aka gace.

Ati ” FPR Inkotanyi ni moteri ya Guverinoma, urumva ko  izi nganda ari andi mahirwe iri kwegereza abaturage nyuma y’ibindi bikorwa yagiye ibagezaho muri aka gace, birimo amavuriro, amashuri, amashanyarazi, girinka, VUP n’izindi.”

Akomeza avuga ko abaturiye izo nganda aribo bazabanza kugerwaho n’ibyiza byazo. Atanga urugero ko mu kubaka hoteli Bisate Lodge abatuye Umurenge wa Kinigi aribo bahereweho mu guhabwa akazi, harebewe ku ndangamuntu zabo.

Ati ” N’abatuye aha urumva ko ari ayandi mahirwe baronse, bazayabyaze umusaruro biteze imbere, kuko iyo umuturage yateye imbere n’igihugu kiba gitera imbere.”

Uretse inganda kandi abatuye uyu murenge bavuga ko gahunda zitandukanye za leta zabateje imbere mu buryo bugaragara, aha harimo abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP bavuga ko, FPR yasigasiye ubuzima bwabo, ikabarinda urupfu kuko ngo bazasaza neza. Ibi nibyo abari muri iki gikorwa baheraho bemeza ko bazatora uwabakamiye akongera gutuma bagira n’ijambo mu ruhame.

Abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka barashima FPR

Kimonyi ni agace kahariwe inganda bigaragara ko zizatangira kubakwamo vuba kuko nk’urwa Sima rukomozwaho ko ruzatanga akazi ki bantu basaga 2000 rwamaze gushyira ibuye ry’ifatizo aho ruzubakwa, ibikorwa bikazatangira mu mwaka utaha nk’uko byemejwe na Fancesco De Martino, ushinzwe ibikorwa bya sosiyete Milbridge Group, ihuje abashoramari biyemeje kurushinga.

Abatuye Kimonyi bari ahashyizwe ibuye ry’ifatizo hazubakwa uruganda rwa Sima(ifoto/TNT).

Yemeza kandi ko bazatanga akazi bahereye ku baturage bo muri Musanze.

Abayobozi barimo Guverineri bashyiraho ibuye ry’ifatizo (photo/TNT)

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere bimaze kubera mu mirenge isaga 10 muri 15 igize aka karere. Aho byagiye bibera usanga abaturage bitabiriye ku bwinshi.

Ntakirutimana Deus