Ukwiyongera kw’indwara zitandura kwatumye Ines iteranyiriza amahanga mu Rwanda

Mu bantu 100 bapfa mu Rwanda, 46 baba bishwe n’indwara zitandura, ku Isi abasaga miliyoni 41 bicwa n’izi ndwara buri mwaka, ni muri urwo rwego Kaminuza Ines Ruhengeri yafatanyije na leta y’u Rwanda mu guhuza abashakashatsi hareberwa hamwe uko izi ndwara zakwirindwa.

Mu minsi ibiri ni ukuvuga ku wa kabiri no ku wa gatatu  w’iki cyumweru, abashakashatsi baturutse muri Iraki, Kameruni, Kenya, Uganda n’u Rwanda bahuriye muri iri shuri barebera hamwe uko bakungurana ubumenyi mu guhangana n’izi ndwara mu nama ya mbere yateguwe n’iyi kaminuza izakurikirwa n’izindi.  Uretse aba kandi hariho no gukorana mu by’ikoranabuhanga bagahura n’abari mu Butaliyani n’u Budage.

Padiri Dr. Fabien Hagenimana, umuyobozi wa Ines Ruhengeri avuga impamvu bateranyirije aba bashakashatsi i Musanze.

Ati “Indwara zitandura zica abantu uruhongohongo no mu ntego z’ikinyagihumbi ntizari zirimo mu buryo bweruye. Ku isi zica abantu miliyoni 41 ku mwaka. Abo muri Afurika no mu bihugu byateye imbere bagera kuri 80% tugasanga rero ni ikibazo gikomeye cyane. Hari abicwa n’umutima, diyabete na kanseri utabitekereje wasanga abantu baragucitse ugirango urakora. Twahuye ngo twungurane ibitekerezo bidufashe gushyiraho ikigo cyo gukoreramo ubushakashatsi no gutorezamo abantu ndetse kumvikanisha ubureme bw’iki kibazo ngo ingaruka zacyo zirwanywe.”

Dr Hagenimana akomeza avuga ko kurwanya izi ndwara bitoroshye mu gihe bimwe mu bizitera birimo itabi usanga ryanditseho ko ryica usanga hari abarinywa. Hari kandi inzoga ndetse n’ibiribwa. Kuri iki kibazo yemeza ko leta yakoze byinshi ariyo mpamvu bagomba kuyunganira.

Dr Ndayisaba Gilles ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) avuga ko abandura izi ndwara bagenda biyongera n’ubwo leta ntako itagira ngo ifashe mu kuzirwanya.

Ati ” Ikibazo kigenda kiyongera iyo turebye imibare usanga hasigaye gato ngo zingane n’izandura ku buremere. Inama nk’iyi  ikorwa ngo hakorwe ubukangurambaga zimenyekane kimwe n’izandura.”

Akomeza avuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo abatazizi bazimenye.

Ni muri urwo rwego leta yahisemo kwifashisha abajyanama b’ubuzima bo begereye abaturage ngo bamenyeshe izi ndwara abo bashinzwe n’uko bazirinda ndetse n’uko bazivuza kuko ngo iyo zivuwe kare zikira. Atanga urugero rwa kanseri.

Mu mwaka w’ 2000 indwara zitandura zicaga 23% mu gihe muri 2018 ziri kwica abagera kuri 46%.

Izi ndwara zibasiye ibyiciro byose by’abaturage, hari abibeshya ko ari iz’abakire cyangwa iz’abakene nyamara ngo buri wese yazandura.

Abateraniye muri iyi nama ni abantu bagera kuri 80 barimo abo muri Kameruni, Iraki, Kenya, Uganda ndetse n’u Rwanda, mu gihe hari n’abo mu Butaliyani n’u Budage bayikurikiranye bifashishije ikoranabuhanga. Mu Rwanda yitabiriwe n’abashakashatsi bo mu mashuri yigisha amasomo y’ubuzima nka Kibogora, Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza Gatorika y’u Rwanda, Gitwe na Mount Kenya.

Kaminuza n’amashuri makuru bisabwa kugira uruhare mu guhindura aho batuye biciye mu gukora ibikorwa bibafasha, birimo ubushakashatsi n’ibindi.

Ntakirutimana Deus