Musenyeri ukomeye muri Kiliziya yahunze
Musenyeri Carlo Maria Vigano wabaye intumwa ya Papa mu Mujyi wa Washington-DC yahunze.
Musenyeri Carlo Maria Vigano aherutse gushyira ahabona ko Papa Francis yagumishije mu mirimo Musenyeri mukuru wo ku rwego rwa Karidinali ukekwaho guhohotera abana.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko yahunze atinya kwicwa, nyuma yo kuvuga ayo makuru atarasanzwe avugwa. Yayatangaje ubwo Papa Francis yari agiye gusura Ireland.
Abicishije mu rwandiko rw’impapuro 11, Musenyeri Carlo Maria Vigano avuga ko yabwiye Papa Francis mu 2013, ko Karidinali Theodore McCarrick yashinjijwe bikomeye amakosa yo gusambanya abaseminari hamwe n’abapadiri.
Akomeza avuga ko Papa Benedigito XVI yari yategetse ko uwo mukaridinali McCarrick ava ahabona akajya aho asenga anigaya.
Papa Francis ngo yararenze amugarura mu kazi.
Musenyeri Vigano nta rwandiko yashyize ahabona rwemeza ibyo yavuganye na papa
Kugeza ubu ntacyo Papa yigeze atangazq ku byo Musenyeri Vigano avuga.
Ntakirutimana Deus