Musanze: Basabwe guha Perezida wa FPR abadepite bakwiye bafatanya, bakagezwa ku iterambere

Abaturage bo mu karere ka Musanze ngo bahishiwe amahirwe menshi azatuma bava mu bukene bagatera imbere, ariko bikazagerwaho batora abadepite bazafatanya na Perezida wa FPR Inkotanyi, abaturage bagakomeza kwegerezwa ibikorwaremezo.

Umujyi wa Musanze kugeza ubu ngo ni uwa kabiri nyuma ya Kigali mu gutera imbere. Abatuye aka karere ngo bazakomeza gutezwa imbere nta n’umwe wirengagijwe, niyo mpamvu basabwe gutora FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki ya 3 Nzeri 2018. Babisabwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Kanama 2018, mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye kuri site ya kabiri y’Umurenge wa Gacaca.

Perezida wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yababwiye impamvu yo gutora FPR bidatandukanye no kwikorera biyegereza ibyiza.

Ati ” Ubu Musanze ni umujyi wa kabiri kuri Kigali. Turashaka ko mutera imbere, inganda zikiyongera hari n’ibindi bizakorwa, ibibuga by’umupira za sitade, ibibuga by’indege n’ibindi… hari gahunda nyinshi, byose bizatanga akazi ku rubyiruko, ku bagore no ku baturage muri rusange.”

Ibikorerwa muri Gacaca

Yongeraho ati “Mukore maze mutere imbere, ni cyo Perezida wa Repubulika, Perezida wa FPR Inkotanyi ni icyo abifuriza, ntabwo ari amagambo, akeneye ibikorwa. Kugirango bishoboke rero akeneye abadepite bamufasha hano mufite umukandida usobanutse, Mpembyemungu yarabayoboye, abana namwe none nimutora neza, mutora FPR, azabahagararira ku rundi rwego mufatanyije na we n’abandi bakandida.  Turashaka ko FPR iba iya mbere tugakomeza kuyobora igihugu cyacu neza.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Gatabazi akomeza avuga ko gahunda ya FPR ari ukugeza amashanyarazi kuri buri Munyarwanda, ntabyo kuvuga ngo uyu ari mu cyiciro cya kangahe, ku buryo n’abo mu cya mbere bayahabwa ngo biteze imbere, ni muri urwo rwego mu murenge wa Gacaca hataganyijwe kubera inama izarebera hamwe uko abaturage basigaye batabonye amaahanyarazi bayahabwa.

Mpembyemungu na Munyandamutsa

Ababwira ko nibagera mu bwihugiko ari ugutora FPR Inkotanyi. Kandi ko nibabikora bizaba biri mu nyungu za buri Munyarwanda.

Munyamutsa Ephrem uyobora ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere yemeza ko abatuye Gacaca bafite impamvu zo gutora FPR bahereye ku byo yabakoreye mu bihe byashize kandi igikora.

Ati ” Aha mufite inganda zitandukanye zitanga akazi ku batuye uyu murenge. Byose bigerwaho kubera umutekano FPR yagejeje ku gihugu nyuma yo kukibohora. Hari ibindi bikorwa remezo birimo imihanda, amashuri arimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye yatumye uburezi bugezwa kuri bose, amavuriro n’ibindi.”

Inganda begerejwe zirimo izikira amabati, amapave, izisya ibigori, ahororerwa inkoko, inganda zibihinga n’izindi.

Ati ” Gutora FPR ni ukongera ibi bikorwa, ni ukongera poste de sante muri buri kagari, ni ukongera ibidutunga tugakomeza kugira ubuzima bwiza kandi buzakomeza kubungwabungwa.

Nyirahabimana Consolee watanze ubuhamya avugako yabaga mu nzu ya Nyakatsi, ubu akaba afite inzu nziza atatinya kurazamo umushyitsi. Iyo nzu ya mbere bgo yatezaga amakimbirane ariko ubu abanye neza n’umugabo we. Yafashe inguzanyo mur Sacco ageze ku nguzanyo y’ibihumbi 800 kandi ayishyura neza.

Avuga ko yiteje imbere kubera FPR

Ati “Ibyo bikorwa mbikesha FPR Inkotanyi. Nkimara kuva mu bikari byatumye abana be biga neza ubu umwe muri bo afite akazi. Ejo nari nicaranye na Minisitiri w’iterambere mvuga uburyo umugore yahohoterwaga mbere ariko FPR ikaba yaramusubije ijambo.”

Habyarimana uyobora FPR muri Musanze, Gatabazi uyiyobora mu Ntara y’Amajyaruguru na Mpembyemungu uhatanira kujya mu nteko mu bakandida ba FPR

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Rwanda bizasoza tariki ya 2 Nzeri 2018 saa kumi n’ebyiri.

Ntakirutimana Deus