Umunsi mu rukiko: Impaka zavutse mu rukiko kubera uwakatiwe azira gutema umuzi w’igiti

Umugore utuye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga yareze umusore mu rukiko amushinja kumutemera umuzi w’igiti, muri 2017, urubanza ruri mu rukiko rwisumbuye, umusore yakatiwe igifungo cy’amezi 8 ariko yajuririye.

Ni amazina tutifuza gutangaza ahubwo twahisemo kwita umusore Habimana n’uwo mugore Uwimana.

Tariki ya 13 Nzeri 2018, umunyamakuru wa The Source Post yiriwe mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga. Abenshi mu baburanaga ni abajuririraga ibihano bahawe n’inkiko z’ibanze zo mu bice byo mu Ntara y’Amajyepfo. Harimo abibye ihene imwe, inkoko imwe, abakurikiranyweho gukubita no kwambura n’ibindi.

Urubanza rwahuruje benshi ni aho umusore Habimana akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ku bw’inabi, aho urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rumukatira amezi 8 y’igifungo. Uyu musore yafunzwe tariki ya 16 Mata 2018.

Habimana yajuririye iki gihano yakatiwe, impamvu aheraho ni uko abatangabuhamya bari ku ruhande rw’umurega badahuza na we(umurega).

Mu kirego cye Uwimana avuga ko Habimana yagiye mu ishyamba rye agaca imizi y’ibiti akabyangiza. Uregwa we avuga ko yaciye mu nzira nyabagendwa agiye guhinga yikoreye ibishingwe umuzi w’igiti ukamutega agahita awutena yifashishije isuka yari afite ku bw’inyungu za benshi.  Asaba ko yakurirwaho igihano kuko asanga nta cyaha yakoze.

Umwunganira mu mategeko avuga ko icyo umukiliya we yakoze ari ikosa kandi atakoze ku bw’inabi ndetse byanemejwe n’abaturage bo mu gace ka Rwamaraba batuyemo, nyuma bakabasaba ko biyunga.

Avoka avuga ko urega yemeje ko yangirijwe ishyamba binyuranye n’imvugo z’abatangabuhamya. Ndetse ngo n’igiti cyari mu nzira nyabagendwa, kandi ngo icyo giti ntacyo cyabaye.

Ijambo inabi ryateje impaka

Avoka avuga ko Habimana nta nabi yagaragaje atema uwo muzi kuko wari mu nzira. Uhagarariye ubushinjacyaha we avuga ko harimo inabi kuko nta burenganzira yari afite bwo gutema uwo muzi. Avuga ko yagombaga kugeza ikibazo ku bagize inzego z’ibanze bagafata icyemezo cyo kuwutema cyangwa kuwihorera.

Avoka akomeza avuga ko inteko y’abaturage bagize umudugudu wa Rwamaraba binjiye muri iki kibazo bakabakiranura ko Habimana atanga amafaranga 2000 bakiyunga na Uwimana. Aya mafaranga ngo yaguzwemo inzoga abantu barazinywa.

Igiti cyateje impaka cyaje kurandurwa

Uwunganira Habimana avuga ko tariki ya 3 Gicurasi 2018, ubuyobozi bw’akagari ka Mubuga bwakoze raporo ko ahari cya giti hanyujijwe umuhanda muri VUP kandi nyiracyo yahawe ingurane y’icyo giti.

Avoka ati ” Umuzi w’igiti ukomeje kudushora mu manza, kandi umuntu afunze igihe kirenga amezi 5. Akomeje kurya ibiryo bya leta ayihombya kubera umuzi w’igiti. Urukiko rumuhamije icyaha byaba biganisha no gutanga ingwate, akaba abonye ubutabera bufakwiye.”

Ikindi ngo ni uguha agaciro icyemezo cy’abaturage baciye ayo mafaranga ngo bunge abafitanye ikibazo, bifuza ko abaturanyi bakomeza kubana neza, hirindwa inyungu z’umurengera zahombya igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko niba urega yarasinye ko abonye ayo mafaranga 2000 uregwa yahanagurwaho icyaha. Mu gihe ariko yaba atarasinye ngo ubujurire bwa Habimana nta shingiro bwaba bufite.

Ku bijyanye n’uko uregwa asaba kugabanyirizwa igihano mu gihe byaba ngombwa, ubushinjacyaha buvuga ko bidakwiye kuko ugabanyirizwa yagombye kwemera cyangwa nyamara ngo Habimana arabishidikanyaho.

Ku bijyanye no gusaba ko yasubikirwa igihano, ubushinjacyaha buvuga ko asigaje gufungwa amezi 3 ari igihe gito akwiye kwihanganira.

Ingingo z’amategeko zakwifashishwa ntizihurizwaho

Abahagarariye impande zombi berekana ingingo babona zikwiye kwifashishwa mu guca uru rubanza ziri mugitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Uhagarariye ubushinjacyaha asaba ko uregwa yahanwa n’ingingo ya 412 ivuga ku kwangiza cyangwa konona ku bw’inabi ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’bworozi.

Igira iti “Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona burundu cyangwa igice kimwe, ibiti, imyaka, ibikoresho by‟ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa
n’iyo byaba ibye ariko bifite ingaruka ku
bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi
atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).”

Uwunganira uregwa asaba ko hakwifashishwa iya 413 ivuga ku’ Kwangiza cyangwa konona burundu ibiti, imyaka, ibikoresho
by’ubuhinzi n’ubworozi nta bushake bwo
kugira nabi.

Igira iti “Umuntu wese, nta bushake bwo kugira nabi, wonona cyangwa wangiza burundu cyangwa igice kimwe ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi by’undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani
(8) kugeza ku mezi (2) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Uru rubanza ruzasomwa ku wa Kane tariki ya 20 Nzeri saa Munani.

Ntakirutimana Deus