Ese umwimerere w’ubuvuzi gakondo mu Rwanda ntiwazimiye?

Ubuvuzi gakondo bwakoreshwaga mu kuvura Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu bwaje kuburizwamo imbere y’ubukoloni bwazanye iby’abakoloni bigahabwa agaciro ibya Gihanga bikagateshwa.

Isura y’ubwo buvuzi yahindanyijwe n’abiyita abavuzi gakondo nyamara ngo bapacapaca nk’uko bamwe babivuga. Abazi kuvura babikomora ku basokuruza nabo ngo bafatwa nk’abapfumu n’andi mazina bahabwa atabanyura.

Hari abemeza ko aba bavuzi bafatiye runini Abanyarwanda, kuko hari abavuga ko barozwe, cyangwa bagaragaje izindi ndwara ugasanga bavuga ko bavuwe n’abo bavuzi gakondo. Hari ariko n’ababita ba muyobya, abavurisha inzoka, ababika abantu mu nzu zabo ugasanga bapfiriyemo.

Uyu mwuga ariko ngo uragenda ucyendera nk’uko uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yabitangaje muri 2013 agira ati ” N’ubwo ubuvuzi bwa Kinyarwanda bwagiye bucika byatewe n’imyumvire imwe ishingiye ku myemerere ndetse no ku gahato k’abakoloni b’Ababiligi, aho wasangaga banyonga abakora uwo mwuga cyangwa bakabaha ibindi bihano.”

Mu guharanira ko umwimerere w’ubwo buvuzi wagarukaho, Kaminuza ya Ines Ruhengeri yateye hegitari ebyiri z’imiti yifashishwa n’iyifashishwaga mu buvuzi gakondo bwa kera. Uretse ibyo iherutse guhuriza hamwe abavuzi gakondo bahagarariye abandi bagera 50 bo mu ntara y’Amajyaruguru n’i Burengerazuba bahugurwa ku itegurwa ry’imiti uko ryanozwa rirangwa n’isuku.

Umuyobozi wa Ines Ruhengeri, Dr Padiri Hagenimana Fabien ati ” Mbere y’uko abakoloni bagera mu Rwanda twararwaraga ariko tukagira uburyo izo ndwara tuzivura. Bifashishije ibimera ubutaka’  inyamaswa n ibindi. Abazungu bamaze kuza hari abaketse ko ubuvuzi gakondo butagifite agaciro, ariko ku bw’amahirwe hari abantu bakomeje kuvura gakondo. Abavuzi gakondo bariho.”

Avuga ko bagira ibyago byo kuvura nabi cyangwa bakavangirwa n’abishakira indonke ugasanga abantu bashidikanya mu kubizera.

Ati ” Twahuye ngo turebe uburyo bwagarurirwa icyizere abantu bakoze kinyamwuga. Umwimerere wabo usa n’uwakendereye, ariko ubungubu agahu kabonye umunyutsi. INES Ruhengeri yatangiye ishyiraho ubusitani bw’ibimera bukoreshwa mu buvuzi gakondo, harimo ubwoko bw’ibimera busaga 300 bukoreshwa mu buvuzi gakondo. Abavuzi bagiye kuzana n’ibitarimo, ubishaka ajye aza kubihafata.”

Visi perezida w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda(Aga Rwanda Network), Twambazimana Dieudonné avuga ko hari abavangira abakora uyu mwuga, ariko bari gukora ibishoboka ngo umwimerere w’ubuvuzi gakondo mu Rwanda utazacika.

Umwimerere ngo uracyariho ahereye ku bavurwa bagakira.

Avuga ko umuvuzi gakondo w’umwuga ari usuzuma umurwayi akamuha umuti yiteguriye. Akomeza avuga ko hari abiyitirira uyu mwuga ariko bazagaragazwa n’itegeko rigenga abavuzi gakondo bategereje ko risohoka. Ku bijyanye no kwizerwa ngo mu Rwanda no ku Isi muri rusange abagera kuri 80% bizera abavuzi gakondo. Ikindi ni uko 75% by’ibigize imiti ya kizungu bikomoka ku bimera, ari nabyo byifashishwa n’abavuzi gakondo.

Uru rugaga rufite impungenge kuri ubu buvuzi usanga ababyeyi batagishishikajwe no kwigisha ababakomokaho ibyo kuvura, ku buryo abazi kuvura bakendera. Abana bakwiye gutinyuka bakabaza ababyeyi babo uko bavura bakabimenya bakajya bavura, batitaye ki mbogamizi ko ubu buvuzi butinjiza amafaranga uko bikwiye; dore ko bagiye kubihagurukira.

Agaya kandi abirirwa babunza imiti kuko ngo bitemewe, umuvuzi arindira abamugana bamusanga aho akorera. Agasaba Abanyarwanda kutagana abirirwa babunza imiti, yita abica ubuzima bw’Abanyarwanda, kuko atanze umuti ukagira ingaruka ku muntu ntaho yashakishirizwa ngo apfe kuboneka.

Mukeshimana Marie Chantal wakomoye ibyo kuvura kuri nyirabukwe avuga ko uyu mwimerere uzagaragara mu gihe ababyeyi bigishije abana babo kuvura, uyu mwuga ntuzimire.

Mu Rwanda hari abavuzi gakondo basaga ibihumbi 14, ariko abo urugaga rwabo ruzi ni abagera ku bihumbi 3.

Ibihugu by’u Buyapani, u Bushinwa n’ibindi usanga byarateje imbere ubuvuzi gakondo, aho usanga abaturutse hirya no hino ku Isi babigana bagamije gufashwa n’ubu buvuzi.

Ntakirutimana Deus