Mukabalisa Donatille yongeye gutorerwa kuyobora umutwe w’abadepite

Mukabalisa Donatille ukomoka mu ishyaka PL atorewe kuyobora umutwe w’abadepite, umwanya yari amazeho indi myaka itanu.

Utorewe uyu mwanya ajya mu bayobozi batanu b’ikirenga. Atowe ku majwi 80 y’abadepite 80 bagize inteko yarahiye uyu munsi.

Depite Izabiriza M Mediatrice yamamaje Mukabalisa Donatille ufite imyaka 58 y’amavuko n’abana batatu. Avugako  yuje ubuhanga n’ubushishozi. Afite ubunararibonye mu mikorere y’inteko kuko kuva mu 2000 kugera muri 2018, uretse imyaka 3 nibwo atakoze mu mirimo y’Inteko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Senateri.

Undi wiyamamaje ni Ruku Rwa Byoma John yiyamaze avuga ko azahiga Mukabalisa bari babamaje. Avuga ko n’ubwo akomoka muri FPR ariko ngo yiyamamazaga nk’umuntu ku giti cye. Mu byo yavuze yakora ni uko azajya akusanya ubucuti ku buryo buri wese umuryango waba ufunguye. Azaharanira gahunda ya He for She avuga ko ikenewe mu nteko.  Yongeraho ko atowe mtaho umugore  yakongera kubabara.  Abasura inteko y’u Rwanda yafasha ko nabo babasura, ndetse n’aho imiryango yinangiye bagakomanga.

Aje kuzitirwa n’ingingo 62 mu itegeko Nshinga ivuga ko utorerwa uyu mwanya agomba kuba adaturuka mu mutwe umwe n’uyobora igihugu. Ruku akaba ari ku rutonde rwa FPR inkotanyi.

Mu ijambo rye Mukabalisa ati ” abadutoye kuri twe ni icyubahiro gikomeye. Icyizere twagiriwe ni igihango twagiranye n’Abanyarwanda kizatuma dusohoza inshingano zacu.”

Asabye kandi abanyarwanda babatoye kuzaba ibitekerezo bituma basohoza inshingano zabo.

Ntakirutimana Deus