Perezida Kagame yaburiye Victoire Ingabire ku byo ari gutangaza nyuma yo gufungurwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko icyemezo cyafashwe cyo gufungura imfungwa ziherutse gufungurwa atari igitutu cy’amahanga, asaba ababyitazwa kwitwararika.

Ni nyuma yo gufungura abagororwa basaga 2000 barimo Victoire Ingabire Umuhoza wari ufungiye ibyaha bitandukanye byatumye urukiko rumukatira imyaka 15 y’igifungo.

Nyuma yo gufungurwa Madame Ingabire yumvikanye avuga ko atasabye imbabazi, ubundi akumvikana avuga ko atasabye imbabazi kuko nta cyaha yakoze, ahubwo yasabye gufungurwa.

Ibi byatumye impapuro zitandukanye yasabiyeho imbabazi zihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse abo mu ishyaka rye ritemewe mu Rwanda, FDU Inkingi bavuga ko yafunguwe ku bw’igitutu cy’amahanga.

Ubwo yakiraga indahiro y’abadepite 80 bagize manda ya kane y’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima avuga ko igitutu cy’amahanga atari cyo u Rwanda rugenderaho.

Icyakora ntiyigeze akomoza ku izina Ingabire cyangwa irindi uretse kuvuga ngo ba basitari muri politiki.

Ati ” Ejo bundi  tuba dufite abantu bangahe bicaye muri gereza…. Kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu, n’uwabaye umunyabyaha dushaka uko tubigenza kugirango n’ufite gakeya yubake igihugu….”

Akomeza akomoza kubavuga ko batasabye imbabazi, ibyumvikanye kuri Ingabire Victoire.

Ati ” Harimo ba basitari muri politiki, …njyewe ntabwo nasabye imbabazi buriya baturekuye kubera pressure.(igitutu). Pressure hano!!! ukomeje kubigenderamo urajya kwisanga wasubiyemo niba ari ubuhamya ushaka tukwereke ko pressure atariyo ikora hakora umutima, urisanga wasubiyeyo cyangwa  wasubiye hanze kujya kuzerera.:

Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwababaye ku buryo ntawarukinisha.

Ati “Uru Rwanda mureba twaruvanyemo amasomo adatuma abantu badukanda ngo dukandike. Uwashaka yacisha make.”

Akomeza avuga ko uzabishaka azabana amahoro n’u Rwanda.

Ntakirutimana Deus