Kayonza: Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi basabye guhagarika umwalimu warwanye na bo

Umwalimu wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Juru mu karere ka Kayonza yarwanye n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bari mu bugenzuzi, asabirwa guhita ahagarikwa.

Ni mu gikorwa iyi minisiteri irimo hirya no hino mu gihugu cyo kugenzura ibijyanye n’ireme ry’uburezi mu mashuri ari hirya no hino mu gihugu.

Amakuru agera kuri The Source Post avuga ko uyu mwarimu yari yasinze, akabazwa ibibazo nyuma umwe mu bari aho akamukubita na ww akamwishyura.

Amakuru yahererekanyijwe hagati y’inzego ziyandukanye muri aka karere agira ati ” Twasuye kandi GS Juru tuhasanga umwarimu wasinze kandi ngo niko asanzwe, abanyeshuri binubira ko abaka amafaranga kugira ngo abahe amanota anakunda gusiba ku kazi ari mu kabari. Twasabye ubuyobozi bw’Akarere guhita bumuhagarika.”

Aya makuru akomeza avuga ko abakozi ba minisiteri y’uburezi muri iryo genzura ( inspection) basanze umwalimu yanyoye inzoga  bamubaza agasubiza ibiterekeranye, bamukubita urushyi, na we akubita umwe muri bo umugeri.

Mu bindi babonye ni ikigo gikodesha amacumbi y’umuyobozi ushinzwe imuitwarire muri icyo kigo.  Abakozi ba minisiteri y’uburezi basabiye uyu muyobozi kugenzurwa ariko ntanakomeze kuhaba umuyobozi.

Ubutumwa bwahererekanyijwe bugira buti ” Team( itsinda ) Kayonza twasuye ES Nyamirama. Twahasanze ibibazo byinshi bishingiye kuri poor school leadership ( imiyoborere itaboneye) birimo isuku nke mu bice bitandukanye by’ishuri, ibikorwa remezo n’ibikoresho mfashanyigisho bifashwe nabi, ibyambarire y’abanyeshuri idahwitse, ishuri ryishyura 50,000 frw buri kwezi y’icumbi ryegereye ishuri ngo rya Discipline master ( ushinzwe imyitwarire) mu mafaranga y’ishuri n’ibindi. Twasabye ubuyobozi bw’Akarere kumwimurira ku kindi kigo, hagakorwa audit( igenzura ku mutungo) yimbitse.

Ubu bugenzuzi bwakorewe mu karere ka Musanze bwagaragaje bimwe mu bigo bifite ikibazo cy’umwanda, ibikoresho bike n’ibindi babisaba kuba byabikosoye mu cyumweru kimwe utabikoze agahanwa, muri ibyo bihano harimo no gufunga ikigo.

Ntakirutimana Deus

6 thoughts on “Kayonza: Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi basabye guhagarika umwalimu warwanye na bo

  1. Babahagarike bombi uko mbyumva, uwo se wa ministère bari bamutumye guterana inshyi?! Ahubwo uriya uretse ibyo byumvikana ko bishobora kuba byarongewemo ngo bisobanure impamvu y’ihohoterwa rye, yaritabaraga njye wansanga iwanjye ukaza uje kumpondagura ugahondaaaa, ubundi ukagenda?! Ako ni agasuzuguro aba ministère bahanwe ahubwo bihanukiriye ndetse na report yabo njye ndayikemanga kuko ntaho babahaye mission y’iteramakofe

  2. Uriya se buriya koko ni mwarimu ? Umusinzi ndetse akaba n’umurwanyi! Birababaje rwose bamwe twarakabuze abandi bakibera mu tubari n’amahane menshi. Yaciye mu ishuri ariko ryo ntiryamucamo kabisa!

  3. I would like to thank u all who published this news but remember it is not only kayonza district but also some teachers are addicted . i wish if MINEDUC try their best to fight with those bad behavours of teachers

  4. Iyi mico abayobozi bafite siyo nubwo umwalimu yaba yasinze ntabwo uburyo bwo kumukosora ari uku mukubita(ukubise umusinzi yitegura ingaruka) ahubwo uwo mugenzuzi nawe akurikiranwe kuko atatumwe kurwana, dore ko karongi DDE yakubise Headteacher ntihagira inkurikizi, nanjye ndi umurezi ariko umuyobozi utitwaje intwaro uzanshima urwara nzamukubita ukibando.

  5. ikosa ntabwo rikosoza irindi abo bayobozi nabo bisubireho rwose twubake urwanda rwubahiriza uburenganzira bwa kiremwa Muntu.

  6. ikosa ntabwo rikosoza irindi abo bayobozi nabo bisubireho rwose twubake urwanda rwubahiriza uburenganzira bwa kiremwa Muntu.

Comments are closed.