Umuhungu wa Wilson Irategeka w’imyaka 24 yasobanuye uko se yamushyiriye urupfu

Urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba n’izambukiranya imipaka rwakomeje kumva abaregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Batatu bireguye uyu munsi bemeye ko babaye abarwanyi mu mutwe wa FLN ariko bashimangira ko binjiye mu gisirikare ku gahato.

Ndagijimana Jean Chrétien w’imyaka 24, ni umuhungu wa General Wilson Irategeka wari umuyobozi w’umutwe wa FLN.

Yemeye ko yabaye mu mutwe wa FLN ariko ko yayinjiyemo ku gitutu cy’umubyeyi we.

Ngo yabanje kwanga kujya mu gisirikare ariko aza kuganzwa na se wasabaga abana bose bujuje imyaka 18 kwinjira igisirikare.

Abajijwe impamvu atitandukanyije n’uyu mutwe, Ndagijimana yabwiye urukiko ko yananiwe kwitandukanya n’ababyeyi be kuko yari akiri mutoya.

Uyu musore wafatiwe mu mujyi wa Goma umwaka ushize, ngo yari ageze ku ipeti rya S/Lt mu ngabo za FLN.

Umwunganira mu mategeko Mugabo Sharif Yusuf yasabye urukiko kwita ku kigero gito cy’imyaka 18 uyu musore yari afite ubwo yinjizwaga mu gisirikare.

Yavuze kandi ko Ndagijimana yari ku gitutu cya se wari umuyobozi w’ingabo kandi akaba yaragombaga gutanga urugero ku bandi babyeyi ngo bemere gutanga abana babo.

Kwitonda André we ngo yahunze mu mwaka wa 1994 yerekeza mu gihugu cya Congo-Brazaville.

Mu nkambi, abasore bose ngo bategetswe kujya mu gisirikare cya Congo-Kinshasa ngo yinjira igisirikare ubwo.

Muri Congo, Abanyarwanda ngo baje kwirukanwa mu gisirikare cy’iki gihugu ahatirwa kwinjira mu mutwe wa FDLR wari umaze gushingwa.

Nyuma ya FDLR ngo yinjiye mu mutwe wa FLN wo wababwiraga ko utagamije intambara nyamara na wo aza gusanga udatandukanye n’uwo ahunze.

Ngo ntiyashoboye kwitandukanya n’uyu mutwe kubera ko yatinyaga ibihano birimo urupfu byahabwaga abagerageje gutoroka.

Kwitonda avuga ko atumva ukuntu yagejejwe mu rukiko kandi abandi bahoze mu barwanyi barashubijwe mu buzima busanzwe.

Yavuze ko abasaga 400 barimo n’abari bamukuriye bamaze gusubizwa mu buzima nyuma yo kunyuzwa mu ngando mu kigo cya Mutobo.

Uwa gatatu wireguye ni Théogène Hakizimana na we wemera ko yabaye umurwanyi wa FLN ariko akavuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato.

Yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa by’iterabwoba, asaba gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko byakorewe abandi.

Uru rubanza rw’abagize itsinda ryitiriwe Rusesabagina ruragenda rwerekeza ku musozo.

Uyu munsi hatahiwe babiri ba nyuma barimo Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi ugaragara muri uru rubanza.

Ivomo: BBC