Ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto cyavuye ku 91 670 Frw ku mwaka aba 125 000 Frw 

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishishijwe n’izamuka ry’igiciro cy’ubwizingizi bw’ibinyabiziga kibubye inshuro zirengaho gato ebyiri kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021, ikibazo cyarenze abatwara izi moto kizagira n’ingaruka zo hejuru ku bazitega.

Amakuru atangwa na bamwe mu batwari abagenzi kuri moto ni uko ubwishingizi bw’ibinyabiziga kuva mu mwaka wa 2020 bwari ku mafaranga 91.670 Rwf ku mwaka   agera ku 150.700 Rwf mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021, mu kigo cy’ubwishingizi cya SONARWA,  naho muri Radiant yavuye ku mafaranga   66000, agera kuri 80.000 Rwf, ubu ageze ku 125.000 mu gihe cy’amezi atanu akaba azamuwe inshuro 3.

Abahagarariye bimwe mu bigo bitanga ubwishingizi bw’ibinyabiziga mu Rwanda ntacyo bavuze kuri iki kibazo, nyamara mu gihe Radio Isangano dukesha aya makuru yari yabasabye gusobanura iryo zamuka.

Nkuko bisanzwe buri kinyabiziga kiba kigomba gutanga amafaranga y’ubwishingizi bwacyo buri mwaka mu bigo bitanga ubwishingizi bitandukanye bikorera mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu baravuga ko ubu amafaranga batanga y’ubwishingizi yazamutse cyane mu buryo batazi.

Dusengumuremyi Aloys agira ati “Twe duhura n’imbogamizi mu bijyanye n’ubwishingizi kuko bwarazamutse cyane kandi akazi k’ikimotari kagiye kagabanuka bitewe n’ikibazo cya Covid -19”.

Murabira Albert agira ati “Ikibazo ubungubu kiduhangayikishije ni ibiciro bya assurance (ubwishingizi)bizamuka ,ubu tuvugana assurance yikubye inshuro zisa n’izirenga ebyiri “.

Aba bamotari bavuga ko ibi birikubagiraho ingaruka bidasize n’abagenzi batwara.

Dusengumuremyi Aloys agira ati “Ingaruka ni uko turikubura uburyo twagura ubwishingizi kuko bwazamutse kandi gutwara ikinyabiziga kitagira ubwishingizi byagira ingaruka ku mugenzi dutwaye ndetse natwe ubwacu tukabura aho twabariza turamutse duhuye n’impanuka”.

Uwitwa Mvuyekure Emmanuel asaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko ngo iby’ibi biciro birenze ubushobozi bwabo.

Radio Isangano yabajije bimwe mu bigo bitanga ubwishingizi birimo SONARWA na Radiant ariko ubuyobozi bwabyo byombi butuburira umwanya. SONARWA yasabyeko yohererezwa ibyo dushaka kuyibaza nyuma yo kubibona irinumira.RADIANT umuyobozi wayo nyitigeze yitaba telefoni y’umunyamakuru kugeza iyi nkuru ikozwe.

Ku bijyanye n’iki kibazo, muryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda(ADECOR) uvuga ko gikeneye ubuvugizi.

Ndizeye Damien,umunyamabanga nshingwabikorwa wa ADECOR avuga ko iki kibazo bakimenye bakaba barikugikorera ubuvugizi.

Agira ati “Ubundi ibiciro ntago bizamuka bene kariya kageni ,birakabije cyane kuko usanga abantu bafite amamoto benshi bagiye kubivamo kandi yari sector(igice)nziza ifasha abantu benshi murirusange kugirango biteze imbere ;icyo twavuga nk’abakora ubuvugizi cyane cyane ku ba consumer(abaguzi)ni uko leta yagira uko itabara hakiri kare”.

Ndizeye akomeza avuga ko nabo btaicaye ubusa, ati “ubuvugizi twarabutangiye ,twagaragaje ingaruka ziri muri assurance(Ubwishingizi)cyane cyane ko abanyarwanda benshi batari bitabira ibintu by’ubwishingizi ariko baprofita(bafatirana) ab’ibinyabiziga cyane kugirango abe aribo batanga amafaranga y’ikirenga kandi nabo nyine urabyumva ntago baba banezerewe kubaca amafaranga menshi ;ntago ari byiza rero ko ibiciro biguma kuzamuka muri za assurance nta n’impamvu ibigaragaza yatuma ibiciro bizamuka”.