COVID-19: Kubahagarikira bitunguranye amasezerano y’akazi byatumye bamwe mu barimu bakareka burundu

Bamwe mu barimu bigishaga mu mashuri adashamikiye kuri Leta baretse akazi ko kuyigishamo bitewe no kubahagarikira amasezerano y’akazi mu buryo butunguranye, ubuyobozi bwayo bukavuga ko byatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, bikaba bitera impungenge ababyeyi n’abana ku myigishirize yabo.

Muri Werurwe 2020, ubwo byatangazwaga ko COVID-19 yageze mu Rwanda, nyuma yamezi ane ivuzwe i Wuhan mu Bushimwa[ahavugwa ko ariho yagaragaye bwa mbere], leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru, abanyeshuri bamara amezi 8 batiga.

Bidateye kabiri, muri uko kwezi abayobozi b’ibigo by’amashuri adashamikiye kuri leta batangiye kwandikira abayakoragamo barimo n’abarimu ibaruwa zuko basubitse amasezerano y’akazi bari bafitanye, bityo ntibongera guhembwa mu gihe abigisha muri leta bo bakomeje guhembwa.

Mu Gushyingo 2020, amashuri yongeye gufungurwa, ibigo byahamagariye abarimu byari byarasubikiye amasezerano, kubisubiraho bakayasubukura. Hari bamwe mu barimu bavuze ko batasubiye muri ayo mashuri kubera icyizere n’ubushobozi buke yabagaragarije ku bijyanye no gukomeza guhembwa.

Amashuri yigenga ni mbarubukeye

Rukundo Theodomir [izina ryahinduwe] wigishaga muri Groupe Scolaire Indangaburezi, ishuri ryo mu karere ka Ruhango agira ati” Nabonye ibaruwa imbwira ko dusubitse amasezerano twari dufitanye mbura aho nkwirwa, ntabwo nari narizigamiye, bituma mbaho nabi mu gihe cya guma mu rugo. Byatumye nsenga nsaba ko icyorezo [covid-19] cyarangira maze nanjye nkigira muri leta, uziko abarimu baho bo bagumye guhembwa.”

Ibyo Rukundo avuga abihurizaho n’abandi bavuga ko bigoye gukorera amashuri yigenga acungira ku mafaranga abanyeshuri bishyura kugira ngo akemure byose, birimo no guhemba abakozi, bityo bamwe muri bo bakaba barafashe iya mbere bajya gupiganirwa kwigisha mu mashuri ya leta.

Ibivugwa naba barimu babihurizaho n’umuyobozi wa Cyuru TVET School ryo mu karere ka Gicumbi Nshimiyimana Theophile wemeza ko n’ibigo bya leta bigorwa n’icyo kibazo ku buryo ngo bitakorohera ibyigenga. Agira ati “Biragoye cyane, kuko nibigo bya leta bifite abarimu bahembwa na leta, ikigo kigahabwa ibikoresho byose na leta bikenera n’inkunga y’ababyeyi kugira ngo bishoboke. Ngaho ibaze uburyo ishuri ridahabwa ibyo na leta[ryigenga] birigoye kuba ryacungira ku mafaranga y’ishuri mu kugura ibyo byose no guhemba abarimu. Bisaba gushakisha, ntibyoroshye, bisaba gutekereza cyane.”

Ibibazo by’ubwo bushobozi buke bw’amashuri bwatumye bamwe mu barimu bayavaho.Urugero ni abarimu 5 muri 27 bigishaga muri Groupe Scolaire Indangaburezi bahavuye muri uyu mwaka. Muri Groupe Scolaire APAPEB y’i Gicumbi abarimu 6 muri 21 barahavuye, mu gihe muri Saint Peter College of Shyogwe yo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga havuyeyo babiri.

Groupe Scolaire Indangaburezi yavuyemo bamwe mu barimu

Uko kureka akazi ngo byatumye amwe mu banyeshuri batigishwa uko bikwiye, cyane mu gihe babaga bategereje abarimu bashya, bityo ngo bikaba byabagiraho ingaruka mu mitsindire cyane abafite ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Ikindi kandi ngo n’abataragiye si izindi mpuhwe nuko nta yandi mahitamo bari bafite. Umwe mu biga ku kigo kimwe cy’amahuri cyo mu karere ka Ruhango ati “Hari umunsi abarimu banze kwigisha kubera ko bavugaga ko badahembwa, twebwe basa n’abababutwiriza ngo ntabwo twishyuye amafaranga[twariye saa kumi], mu yandi mashuri hari aho twumvaga ko babuze abarimu”.

Ibibazo by’amasomo muri iki kigo biherutse kuganirwa n’ababyeyi bafite abana bahiga biciye mu kohererezanya ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa whatsapp bicuza icyo batangira amafaranga y’ishuri ndetse n’agahimbazamusyi mu gihe ngo abana babo biga kuri iki kigo batari kwiga kuko badafite bamwe mu barimu.

Umwe mu babyeyi bagaragaje icyo kibazo avuga ko batumijwe mu nama bakiganirizwaho. Ubuyobozi ngo bwabijeje ko ikibazo cy’abarimu cyakemutse[abatarasubiye mu kazi kubera impamvu zitandukanye]. Umwe mu babyeyi ati “Muri twe harimo n’abafite abana bahoherejwe na leta, abana bari kutubwira ko batarimo kwiga, ko nta bikoresho bafite n’ibindi kandi twarishyuye.

Umuyobozi w’icyo kigo avuga ko nta kibazo bigeze bagira [gifitanye isano na COVID-19] cyatumye abarimu bagenda. Gusa avuga ko hari bamwe bagiye, barimo abagiye ku mpamvu zabo bwite n’ababonye akazi muri leta.
Ubuyobozi bwemeza ko bwagiye buziba icyo cyuho ku buryo ubu ngo abarimu bahari 100%, kuko ngo iyo hagize ugenda undi amusimbura, bakanashakisha abandi hanze.
Ku bijyanye n’ibibazo abanyeshuri bavuga muri iki kigo, ubuyobozi buvuga ko bitabayeho, ahubwo hari abanyeshuri baba bashaka kubigira byacitse, kuko ngo bahura n’ikibazo cy’abanyeshuri baba bavuye ku bindi bigo[byinshi] badashaka kwiga, bitwara nabi ugasanga intego ni ugusenya gusa.

Ikibazo nk’iki gifitwe n’abiga muri Saint Peter College of Shyogwe. Abanyeshuri bavuga ko hari abarimu babiri bahavuye, ndetse hari n’igihe bamaze batiga kubera ibijyanye no guhemba abarimu byateje ikibazo bityo, bityo bagaterwa impungenge n’amanota bazabona mu kizamini cya leta, cyane abiga mu ishami rya computer science bavuga ko hari iminsi umwarimu wabigishaga imibare n’ubugenge yamaze yaragiye.

Saint Peter College of Shyogwe havuzwe ibibazo by’abarimu

Uwimana Kevin[izina ryahinduwe] agaragaza impungenge, agira ati “Impungenge ntizabura, kuko hari ibyo tutigiye igihe, cyane ku bijyanye n’imibare na physique[ubugenge], bityo tukabona ko byazagira ingaruka ku manota tuzabona mu bizamini, nubwo ubu twakaniye[turi gushyiramo umwete].”

Ku ruhande rw’ishuri, umuyobozi waryo Kanyamanza Corneille avuga ko COVID-19 yabagizeho ingaruka kimwe n’ibindi bigo byose muri rusange, ariko ko bagiye bagerageza kubikemura, kugeza aho bumvikanye n’uwo mwarimu wari wahavuye, uburyo yakomeza kubigisha mu buryo bwo gusura[visiteur], ku buryo ngo nta ngaruka byabagiraho mu bizamini, ahubwo ko wenda zishobora guturuka kuri COVID-19 nkuko zaba no ku bandi bo mu bindi bigo.

Ibigo byishatsemo ibisubizo mu gihe cya COVID-19 no mu masomo

Mu gihe hari ibigo byasubitse amasezerano yabo barimu hari ibyishatsemo ibisubizo bikomeza kubahemba.Umuyobozi wa Cyuru TVET School, Nshimiyimana Théophile avuga ko bakomeje guhemba abakozi 29 bahakora barimo abarimu 17 umushahara ungana na 70% by’uwo bafataga mbere. Mu iseminari nto ya Nkumba abarimu bakomeje guhabwa ibihumbi 50 Frw ku kwezi, hari n’ibindi babahaga nk’ibiribwa mu gihe cya guma mu rugo.

Mu kuziba icyo cyuho mu karere ka Musanze, Umuyobozi wakarere Nuwumuremyi Jeannine avuga ko bagiye bafatanya n’ibigo byamashuri ngo ikibazo icyo kubura abarimu gikemuke. Avuga ko yikurikiranira ibibazo byari bihari umunsi ku wundi, afatanyije n’inzego zitandukanye mu karere kandi ko byatanze umusaruro nk’icyabarimu kigakemuka. Agira ati “Twabikurikiranye umunsi ku wundi, hari aho byabaye ngombwa ko abarimu baziba icyuho cy’abandi, bakigisha amasomo bagombaga kwigisha, bikemuka gutyo.”
Akarere kandi kafatanyije n’inzego za leta basabira abarimu bigishaga muri Wisdom School bari baratashye iwabo muri Uganda, maze bamwe bongera kugaruka mu kazi.

Akomeza avuga ko banashyiraga igitutu ku barezi bagafasha mu kugarura abana ku ishuri, ari nako aba barezi bafashwaga n’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo muri aka karere kubumvikanisha n’abakoresha babo uburyo bakwishyurwa ku bari bafite ibibazo by’ibirarane by’imishahara.

Hamwe mu bigo bavuga ko mu kuziba icyuho kijyanye n’amasomo ngo umwanya ubonetse wo ku mugoroba no mu mpera z’icyumweru bawifashisha mu kwigisha abo banyeshuri.

Ikigega cy’ingoboka ku barimu mu bihe by’amage

Bamwe mu bakora mu ngeri zitandukanye bavuga ko COVID-19 yabaye isomo bityo bakaba batakongera gutungurwa n’ikindi cyorezo cyakwaduka cyane ku bijyanye n’ubukungu. Gusa ku bigo by’amashuri ngo biracyakomerewe no kuba batakongera guhura n’ikibazo nk’icyo kubura ubushobozi bwo guhemba abakozi babo.

Umuyobozi wa Cyuru TVET School ati “N’ibindi byaratugoye, ubwo bije byaba bije ngo ibigo bimwe bifunge burundu ahari. Kereka kubishyira mu maboko y’Imana na leta, kuko kubona ubushobozi bwatuma dukomeza biracyagoye.”

Seminari nto ya Rwesero iri mu zasubitse amasezerano ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda

Umuyobozi wa GS APAPEB, Aloysie Ndisebuye ati “Ni ikibazo nko ku ishuri rifite undi mwenda. Ntawo rifite n’imicungire ari myiza ntibyatera ikibazo.

Banavuga ko bagiye bahura n’amananiza mu gusaba inguzanyo mu kigo cyashyizweho ngo kigoboke ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19 [Economic Recovery fund).

Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko kuba uyu munsi hadutse ikindi cyorezo gituma amashuri adakomeza, batabona uko bahembwa, bavuga ko igihe kigeze ngo bishakemo ibisubizo.

Bahuriza ku kigega cy’ingoboka kuri mwarimu [Saving fund for teacher] buri mwarimu wo mu mashuri yigenga yajya ashyiramo amafaranga yumvikanweho avuye ku mushahara, akaba yabagoboka mu gihe ari ngombwa.

Umuyobozi wa Cyuru TVET School agira ati “Byanashoboka kandi byatanga umusaruro. Iki gisubizo agihurizaho na Ndisebuye wa GS APAPEB ugita uti “Yego, ibyo bigo byihuje bigashyiraho iyo gahunda byafasha.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’uburezi ivuga ko nta shuri ryigenga ryabagejejeho ikibazo cy’abarimu.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Salafina Flavia ati “Nibaza ko hanze ahangaha abarimu bahari kandi n’ubusanzwe , mu kazi umukozi akora bitewe n’amasezerano afitanye n’umukoresha igihe kikagera akajya ahandi yumva yishimiye kurusha, cyangwa se akaguma aho yakoraga. Ibijyanye n’akazi, abantu bicara bahindura bitewe n’ibyifuzo by’umuntu, ntabwo umuntu aba afungiye mu kazi kamwe.”

Yungamo ati “Rero byumwihariko ku barimu bigishaga mu mashuri ya privé[yigenga] nta kibazo twigeze twumva ko ibigo byabuze abarimu hari ikibazo gihari ngo cyasuzumwa by’umwihariko.

Ku bijyanye n’ubukungu avuga ko ibigo by’amashuri nabyo byari byemerewe gusaba inguzanyo mu kigega Economic Recovery fund.

Ku bijyanye n’udushya no kwishamao ibisubizo, avuga ko buri kigo cya leta cyangwa icyigenga bifite uburyo bifasha abarimu; hari abafasha kubona ifunguro, ibibacumbikira n’ibitanga agahimbazamusyi.

Ntakirutimana Deus