Umuhanzi Eric Senderi yabonye akazi ko kwamamariza uruganda rukomeye

Yamamaye cyane nk’umwe mu bashimishije abanyarwanda mu kwamamaza ibinyobwa bitandukanye mu Rwanda, nguwo yifotoje yaryamye mu macupa y’inzoga z’urwo ruganda, ariko ubu zahinduye imirishyo, impano n’amahirwe yari kuva muri Nzaramba Eric uzwi nka Senderi iyo hagira umwifashisha yatewe imboni n’ uruganda Ingufu GIN Ltd rwamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri yo kwamamaza [Brand ambassador ] ibinyobwa bisembuye byo mu rwego rwa likeri [za Liquor] by’urwo ruganda.
Senderi yasinye amasezerano yo kuba umwe mu bafatwa nk’ikirango cy’uru ruganda [Brand ambassador] amasezerano yasinywe kuwa Gatatu tariki 03 Kamena 2021 nkuko ikinyamakuru Ukwezi cyabyanditse. Uyu muhanzi uzerekwa itangazamkuru muri iyi minsi yahise atangaza iby’aka kazi yabonye aho yagiye ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambagaze acigatiye amacupa y’inzoga zengwa n’urwo ruganda.
 
Ni akazi abonye mu bihe bikomeye byatewe n’ingaruka za COVID-19 yabaye urucantege ku bitaramo by’abahanzi byagiye bihagarara bitewe nuko abantu batari bongera guhurira mu ruhame ari benshi mu bihugu byinshi byo ku Isi birimo n’u Rwanda ku buryo bakwitabira ibitaramo nk’ibyabaga mbere y’iki cyorezo.
 
Yatangaje ko yishimiye gukorana n’uru ruganda mu kurwamamariza inzoga zarwo aho azakoresha igikundiro afite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitaramo azakora mu Turere tunyuranye

Yagize ati “Abakunzi banjye nzabasanga hose mu Mirenge, Utugari n’Imidugudu mbereka ibinyobwa bikorwa n’uru ruganda.”

Avuga kandi ko azakora aka kazi akerekejeho umutima we wose “kugira ngo ibinyobwa uruganda ruko bijye bimenyekana hose mu gihugu kandi vuba.”

Avuga kandi ko mu buryo azifashisha harimo gutegura amarushanwa ku bafana be ubundi abahe ibihembo kugira ngo inzoga za ruriya ruganda zirusheho gucengera mu bantu bazimenye barusheho no kuzinywa.

Gusa yirinze kuvuga ku ngano y’amafaranga yahawe muri aya masezerano y’imyaka ibiri, akizeza abantu ko bazayamenya mu kiganiro n’Abanyamakuru kizaba vuba aha.

Amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa by’uru ruganda 

Imirimo y’uruganda itanga akazi igatuma n’ibinyobwa byaho bigera henshi
Icupa ryose risohoka muri uru ruganda ririho ibirango bya RRA bigaragaza ko risorerwa
Abategarugori barizewe cyane
Umuyobozi wa Ingufu Gin ltd yerekana ibinyobwa bakora
Umuyobozi wa Ingufu Gin ltd avugana n’abanyamakuru
Uruganda rwatanze akazi kuri benshi
Uruganda ruri kwagura ibikorwa
Umuyobozi wa Ingufu Gin ltd yerekana ibinyobwa bakora
Byose bikorwa kinyamwuga
Imashini zihora zikora zigenzurwa n’abakozi babizobereyemo
Umuyobozi wa Ingufu Gin ltd yerekana ibigega bishya bagiye kwifashisha

Ibikorerwa muri uru ruganda rufite ikoranabuhanga rigezweho
Ubwoko bw’ibinyobwa benga